Umukinnyi wa ruhago Cristiano Ronaldo yakoreye ubukwe muri Portugal n’umugore we Georgina Rodríguez usanzwe ari umunyamideli, nyuma y’imyaka 10 bakundanye.
Ronaldo w’imyaka 41 y’amavuko n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Mujyi wa Cascais. Byabaye ku wa 11 Kanama 2026.
Babitangarije mu butumwa bahuriyeho bombi ku mbuga nkoranyambaga zabo, banagaragaza ko bamaze kwambikana impeta z’urudasaza. Aba bombi basanzwe babana guhera mu 2017 bakaba bafite abana batanu.
Ni umuhango ubaye nyuma y’uko ku wa 11 Kanama 2025 uyu mugore, w’imyaka 32 y’amavuko, yatangaje ko bitegura gukora ubukwe.
Abana batanu babo ni impanaga ebyiri, Eva Maria na Mateo bafite imyaka icyenda, Alana w’imyaka umunani, Bella w’imyaka ine na Cristiano Jr. w’imyaka 16 y’amavuko wabyawe na Ronaldo ku mugore we wa mbere.
Muri Mata 2022, bombi batangaje ko umwana w’impanga ya Bella yitabye Imana.
Ronaldo yahuye bwa mbere n’umugore we muri Mutarama 2017. Mu biganiro byitwa ‘I Am Georgina’ uyu mugore yakoreraga kuri Netflix mu 2022, Ronaldo yongeye kugaragara ahamya ko ari umugabo we. Mu Ukuboza 2025, Ronaldo yatunguye uyu mugore amwambika impeta y’urukundo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!