IGIHE

Cassa Mbungo yagizwe Umutoza w’Amavubi U20, ahamagara abazakina CECAFA

0 7-09-2026 - saa 15:55, Iradukunda Olivier

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, anahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera muri Tanzania.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ U-20.

Abatoza bashyizweho ni Cassa Mbungo André nk’Umutoza Mukuru, Ntamuhanga Tumaini nk’umwungiriza we, Peter Otema akaba uwongerera imbaraga abakinnyi, mu gihe Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’ ari we utoza abanyezamu.

Aba batoza bahise banahamagara abakinnyi bazatoza iyi kipe, by’umwihariko mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Abanyezamu bahamagawe ni Kabera Bonheur (MARINE FC), Nsengumuremyi Alfa (Mahembe FTC) na Mugisha Claude (Gasogi United).

Ba myugariro ni Ukwiyegukundwa Aloys (Motard FC), Igiraneza David (Police FC), Gisubizo Emmanuel (FC Bayern Academy), Tuyishimwe Kennedy (Mukura FC), Ishimwe Fredy (Tony FC), Cyusa Fiston (Police FC), Sheja Djibril (Tony Academy), Niyompano Pacifique (Gasogi United).

Abakina mu kibuga hagati bahamagawe ni Nkundukuri M. Leon (Gasogi United), Mugisha Irene (AS Kigali), Byiringiro Thierry (Gasogi United), Taufick Manzi (Police FC), Ndungutse Assouman (APR FC), Nshimiyimana K. Celestin (Gorilla FC), Dushime Claude (Tony Academy).

Ba rutahizamu ni Ishimwe Aimee Thierry (Gorilla FC), Uwineza Rene (Intare FC), Mutembe Poul (Police FC), Mugunga Daniel (Tony Academy), Nshimiyimana Olivier (FC Bayern Academy), Nshimiyimana Obed (Kiyovu SC) na Hagenimana Eric (Marine FC).

Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa, yatinze gutangira imyitegura ku mpamvu z’uko hari hataraboneka ingengo y’imari izatuma yitabira, ariko ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, iraboneka bihabwa umurongo.

Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania. Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

Itsinda B irimo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikabamo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.

Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

Cassa Mbungo yagizwe Umutoza w’Amavubi U20
Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 20
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza