Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mupira w’amaguru ‘She-Amavubi’, Cassa Mbungo André, yijeje Abanyarwanda intsinzi ku mukino wo kwishyura nyuma yo gukosora amakosa yakozwe mu mukino ubanza.
Nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 wakiniwe i Kigali, uwo kwishyura urabera i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.
She-Amavubi yatsinzwe n’iya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza, bishyira ku gitutu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, igomba kucyishyura ndetse ikanarenzaho ibindi.
Mu kiganiro Cassa yatanze mbere y’uyu mukino, yavuze ko hari amakosa yakozwe ku mukino ubanza, kandi yizeye ko abakinnyi be bayumvise ku buryo bitanga intsinzi.
Ati “Dukinira mu rugo abakinnyi bacu bagize ubwoba n’igihunga. Ariko ubu barabizi neza ko nta wundi musaruro dushaka usibye utandukanye n’uwo twatanze i Kigali. Ni ugutsinda kugira ngo tubone itike yo gukina icyiciro gikurikiyeho.”
“Icyatunaniye cyane ubwo twakinaga umukino ubanza ni ukumenya uko twitwara mu busatirizi, mu bwugarizi, dutakaje umupira cyangwa tuwufite. Twaberetse uko bakinnye n’uko bagomba gukina, twizeye neza ko bazatsinda.”
Ikipe ikomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!