IGIHE

Rayon Sports yakuye impamba y’inota rimwe muri Cameroun

0 4-09-2026 - saa 19:28, Iradukunda Olivier

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yihagazeho muri Cameroun, ikurayo inota rimwe nyuma yo kunganya na Panthère Sportive du Ndé igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.

Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya Ahmadou Ahidjo Stadium iri mu Mujyi wa Yaoundé, muri Cameroun kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, gusa ntiwitabiriwe n’abafana benshi ugereranyije n’abajya muri iyi stade barenga 42,500.

Umukinnyi wa Rayon Sports, Issa Djiguiba, ntiyari ku rutonde rwa CAF rwariho abakinnyi bemerewe gukina umukino, kuko nta byangombwa bimwemera kujya muri iyi kipe afite nyuma yo kuva muri AS Real Bamako.

Panthère Sportive du Ndé yakiniraga iwayo yagerageje kwinjira mu mukino mbere, ari na ko isatira izamu rya Rayon Sports, kugeza inabonye igitego hakiri kare cyane.

Ni igitego cyagiyemo ku munota wa 13 gitsinzwe na Valentin Beo Batto, nyuma yo guherezwa umupira na Cho Maxwell Mbuyan wawushyize ku mutwe uvuye muri koruneri, undi awushyira mu izamu agaramye.

Rayon Sports yashoboraga kwishyura iki gitego mu minota itatu y’inyongera ku gice cya mbere, ubwo Iradukunda Elie Tatou yateraga coup-franc, umunyezamu wa Panthère Sportive du Ndé, Nomo Onguene, akawukuramo ndetse na Gloire Ngongo Tambwe ashatse gusongamo uyu munyezamu awushyira muri koruneri.

Mu gice cya mbere Rayon Sports yagerageje amashoti ane agana mu izamu, mu gihe Panthère Sportive du Ndé yari yagerageje arindwi. Iyi kipe yo muri Cameroun kandi yabonye koruneri enye mu gihe iyo mu Rwanda yabonye ebyiri.

Mu cya kabiri Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sports yahise akora impinduka akura mu kibuga Nisingizwe Christian, ashyiramo Ibrahim Mansour Djingarey.

Uyu yagerageje guhindura mu kibuga hagati aho Rayon Sports yari yarushijwe cyane, ndetse itangira kugera imbere y’izamu rya Panthère Sportive du Ndé no kubona koruneri nyinshi.

Ku munota wa 71 Rayon Sports yakoze impinduka ikura mu kibuga Atisso Kossivi Antonio Kodjo na Iradukunda Elie Tatou, ishyiramo Muhoza Daniel na Tuyizere Mubaraka.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Muhoza Daniel yahise atera ishoti rikomeye mu izamu ku munota wa 80, rikurwamo n’umunyezamu Onguene, ariko rutahizamu wa Gikundiro Junior Kameni aba hafi asongamo, atsinda igitego cyo kwishyura.

Muri iki gice Rayon Sports yakoze iyo bwabaga igera imbere y’izamu inshuro esheshatu, kandi eshatu muri zo yateye amashoti akomeye mu izamu yagoye umunyezamu. Gusa amakosa yari yiyongereye kuko yakoze agera kuri 16 kuri arindwi ya Panthère Sportive du Ndé.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Rayon Sports ibona impamba y’inota rimwe, rizayifasha gukina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 12 Nzeri 2026.

Iradukunda Elie Tatou yifashishijwe mu gice cya mbere mu mukino wa Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé
Tambwe Gloire wa Rayon Sports ari gushaka gutwara umupira
Rayon Sports yakuye inota rimwe muri Cameroun imbere ya Panthère Sportive du Ndé
Tambwe Gloire na Muderi Akbar ba Rayon Sports bafashije iyi kipe kwihagararaho
Tambwe Gloire wa Rayon Sports ahanganiye umupira na Francois Patrick Essimbi Essimbi wa Panthère Sportive du Ndé
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza