IGIHE

Bwa mbere mu mateka, Shampiyona y’u Rwanda izagira abakinnyi benshi mu Gikombe cya Afurika

0 17-12-2025 - saa 15:58, Eric Tony Ukurikiyimfura

Nubwo u Rwanda rutazakina Igikombe cya Afurika cya 2025, Abanyarwanda bazakurikira irushanwa ry’uyu mwaka rizabera muri Maroc bazabona amasura menshi bamenyereye i Kigali.

Igikombe cya Afurika kigiye kuba ku nshuro ya 35, kizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025 mu gihe kizasozwa ku wa 18 Mutarama 2026.

Nubwo u Rwanda rutazitabira iri rushanwa ruherukamo mu 2004, ku nshuro ya mbere ya mbere mu mateka ya Shampiyona yarwo, izaba ifitemo abakinnyi benshi.

Uyu mwaka Rwanda Premier League izaba ifite abakinnyi 19 mu Gikombe cya Afurika, bo muri Sudani na Uganda, basanzwe bakina mu makipe ya Al Hilal, Al Merrikh na APR FC.

Mu bakinnyi Sudani izajyana muri iri rushanwa igiye gukina ku nshuro yayo ya 10, harimo 11 ba Al-Hilal ari bo Ali Aboeshren, Altayeb Abaker, Yasser Awad Boshara, Mustapha Kharshom, Mohamed Saeed Ahmed, Mohamed Abuaagla, Salahedin Adil, Walieldin Khidir, Abdelrazig Omer, Mohamed Abderahman na Yasir Mozamil.

Iki gihugu gitozwa n’Umunya-Ghana Kwesi Appiah, kizaba kandi gifite abakinnyi batandatu bo muri Al-Merrikh ari bo Mohamed Abooja, Ahmed Tabanja, Awad Zaid, Musa Ali Hussain, Al-Gozoli Nooh na Muhamed Tia Asad.

Abandi bakinnyi bakina mu Rwanda bazakina Igikombe cya Afurika cya 2025 ni rutahizamu Denis Omedi na Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati, bombi ba APR FC, aho bahamagawe n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda izakina CAN ku nshuro ya munani.

Muri rusange, abakinnyi bazava muri aya makipe atatu ya Rwanda Premier League baruta kure 14 bakinaga imbere mu gihugu ubwo u Rwanda rwitabiraga Igikombe cya Afurika mu 2004.

Icyo gihe Ikipe y’Igihugu yatozwaga n’Umunya-Serbia, Ratomir Dujković, yari ifitemo Patrick Mbeu, Habyarimana Jean Paul, Sibomana Abdul, Rusanganwa Frédéric, Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Ntaganda Elias, Nshimiyimana Eric, Nkunzingoma Ramadhan na Jimmy Mulisa, bose bakiniraga APR FC.

Hari kandi Bizagwira Léandre wa Kiyovu Sports, Bizimana Canisius wa Mukura VS, Bitana Jean Rémy na Ndagijimana Jean Claude bakiniraga Rayon Sports.

Denis Omedi wa APR FC, agiye gukina Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere
Ronald Ssekiganda ni undi mukinnyi wa APR FC uzagaragara mu Gikombe cya Afurika, akinira Ikipe y'Igihugu ya Uganda
Al Hilal ifite abakinnyi 11 mu Gikombe cya Afurika cya 2025
Al-Merrikh ni indi kipe yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y'u Rwanda izaba ifite abakinnyi mu Gikombe cya Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza