IGIHE

Perezida wa Burkina Faso agiye kwivanga mu mupira w’amaguru atitaye ku bihano bya FIFA

0 6-10-2026 - saa 09:47, Iradukunda Olivier

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko guverinoma ye igiye kwivanga mu bikorwa by’umupira w’amaguru hatitawe ku bihano ishobora gufatirwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA). Ni nyuma y’uko abakinnyi bakuru banze gukina na Argentine.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine iherutse kunyagira iya Burkina Faso ibitego 7-0, mu mukino wa gicuti, ariko iyi kipe yo muri Afurika yari yitwaje ikipe y’abana, kuko inkuru yanze kwitabira kubera imyenda no kubura uburyo bwo gukora ingendo.

Ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, Ibrahim Traoré yakiriye abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa Nyafurika mu mupira w’amaguru.

Aha yahavugiye amagambo akomeye ashingiye ku musaruro w’Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, agaragaza ko hakwiriye kubaho impinduka zihuse hatitawe ku ngaruka izo ari zo zose.

Ati “Turashaka kwiyoborera umupira w’amaguru wa hano muri Burkina Faso. Nta yandi mahitamo dufite, tugomba kuwinjiramo, hatitawe ku bihano byo guhagarikwa twahabwa cyangwa tutabihawe.”

“Tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu mupira w’amaguru kugira ngo abantu bakomeze koroherwa no kuwukina, ndetse batange ibyo bafite byose.”

Perezida Ibrahim Traoré yavuze ko imbaraga zigiye gushyirwa mu miyoborere mishya y’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Burkina Faso, kubaka no gucunga ibikorwaremezo bya ruhago, gufasha abakinnyi kubona amafaranga no kubashyira mu bihe byiza byatuma bitangira igihugu.

Abakinnyi ba Burkina Faso batangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, batsinda Centrafrique igitego 1-0 ariko banganya na Bénin igitego 1-1.

Abakinnye iyi mikino banze kujya gukina umukino wa gicuti na Argentine kuko batushyuwe uduhimbazamushyi twabo, ndetse nta buryo buhamye bwateguwe mu kuborohereza ingendo.

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, agiye kwikemurira ibibazo byatumye abakinnyi b'ikipe y'igihugu bigumura
Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, agiye guhindura ubuyobozi bw'Ishyirahamwe rya Ruhago mu gihugu cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza