IGIHE

Brésil yatangiye Igikombe cy’Isi inganya na Maroc (Amafoto)

0 14-06-2026 - saa 03:32, IGIHE

Ikipe y’Igihugu ya Brésil yanganyije n’iya Maroc igitego 1-1 mu mukino wabimburiye indi yo mu Itsinda C ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena.

Uyu mukino watangiye Saa Sita z’ijoro, wabereye muri MetLife Stadium yari yuzuye abafana bagera ku bihumbi 80.663.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ni yo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Azzedine Ounahi na Ayyoub Bouaddi.

Maroc yungukiye ku kuzamuka kw’abakinnyi ba Brésil ku munota 21, ifungura amazamu ku mupira muremure Brahim Díaz yahaye Ismael Saibari ariruka asiga Gabriel, aroba umunyezamu Alisson Becker wari wasohotse.

Brésil yabaye nk’ikangutse itangira gushaka uko yakwishyura, ndetse ibigeraho ku munota wa 32 aho Vinícius Junior yahawe umupira na Bruno Guimarães, aracenga, ahindukira atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu nshundura.

Ku munota wa 45, Lucas Paquetá yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cya Brésil ku ishoti yari arekuye, ariko Yassine Bounou aratabara arikuramo.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Brésil, mu kibuga havamo Roger Ibanez na Casemiro hajyamo Danilo na Fabinho.

Iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti yasatiriye ishaka igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Maroc bakabima aho kumenera.

Nyuma y’iminota 45 y’igice cya kabiri idashamaje n’indi 10 y’inyongera itakoze ikinyuranyo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu wundi mukino wabaye muri uru rukerera, Écosse yatangiye neza Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinda Haïti igitego 1-0 ndetse iyobora Itsinda C n’amanota atatu.

Igitego rukumbi cyatsinzwe na John McGinn ku munota wa 28 w’uyu mukino, ni cyo cya mbere Écosse yinjije muri iri rushanwa kuva mu 1998.

Ni mu gihe ari intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi iki gihugu kibonye kuva mu 1990.

Itsinda C rizongera gukina ku wa Gatandatu utaha, Brésil ihura na Haïti mu gihe Maroc izahura na Écosse.

MetLife Stadium yari yakubise yuzuye, irimo abafana barenga gato ku bihumbi 80
Nk'umwe mu bakinnyi bazwi kandi bakunzwe, Neymar yazengurutswe n'itangazamakuru ubwo yageraga kuri MetLife Stadium
Neymar uri gukira imvune, ntiyakoreshejwe kuri uyu mukino
Kaka, Roberto Carlos na Ronaldo bari bashyigikiye ikipe yabo ya Brésil
Zinedine Zidane, Rodrygo Goes, Marcelo na Paul Pogba bari mu bitabiriye uyu mukino
Maroc yatangiye umukino ikina neza kurusha Brésil
Ismael Saibari yatsindiye Maroc ku munota wa 21
Ayyoub Bouaddi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rwa Maroc
Vinícius Júnior yishyuriye Brésil nyuma y'iminota 10
Vinícius Júnior yishimira igitego yatsinze muri uyu mukino
Marquinhos na Achraf Hakimi ni bo bari abakapiteni ku mpande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza