Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mugisha Bonheur, yavuye muri Al Masyr yo mu Misiri ajya muri Al-Hazem Saudi Club yo muri Saudi Pro League ikinamo abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo na Karim Benzema.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Al-Hazem yatangaje ko yabonye umukinnyi mushya w’Umunyarwanda uzayifasha mu kibuga hagati kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe buherekejwe n’amashusho y’ibihe byiza by’uyu mukinnyi, Al-Hazem yagize iti “Bonheur Mugisha yatangiye urugendo rwo kwiyemeza muri byose.”
Mugisha w’imyaka 26 yageze muri iyi kipe atandukanye na Al Masyr yo mu Misiri yari amazemo umwaka umwe, dore ko yo yari yarayigezemo muri Kanama 2026 avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia.
Uyu mukinnyi bakunze kwita ‘Casemiro’, yavuye mu Rwanda muri APR FC mu 2023, yerekeje muri Libya mu Ikipe ya Al Ahli SC y’i Tripoli. Iyi yayikinnyemo umwaka umwe ajya muri AS Marsa ari na yo yamufunguriye amarembo amwerekeza mu yandi makipe akomeye.
Agiye gukina muri shampiyona ikinamo abakinnyi bakomeye ku Isi. Aba barimo Cristiano Ronaldo na Sadio Mané ba Al-Nassr, Karim Benzema, Rúben Neves, Kalidou Koulibaly na Sergej Milinković-Savić ba Al-Hilal.
Yahawe nimero 17 azajya yambara mu mugongo, ndetse akaba agiye gufatanya n’abandi kwitegura shampiyona bazatangira tariki ya 13 Kanama 2026, bahereye kuri Abha Club.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!