Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwemeje ko ingego y’imari y’umwaka wa 2026/27 wa BK Pro League izaba ingana miliyari 1,2 Frw, ndetse igabanyiriza amakipe yo muri Sudani abanyamahanga akinisha.
Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu nama isanzwe ya Rwanda Premier League, yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, mbere y’umwaka w’imikino wa 2026/27 wa BK Pro League yahurije hamwe abanyamuryango bose uko ari 16 bazawukinamo.
BK Pro League izakoreshwamo ingengo y’imari ingana na 1.280.055.000 Frw, harimo ibihembo bizajya bihabwa abakinnyi bitwara neza ku mikino no mu bihe bitandukanye.
Hemejwe ko mu gihe ikipe yo muri Sudani yaba iya mbere, izahabwa Igikombe cy’Icyubahiro (Honorary Trophy) naho icya Shampiyona (BK Pro League Champions), gihabwe ikipe yo mu Rwanda yagize amanota menshi.
Mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, amakipe yo muri Sudani azakina mu Rwanda ni Al Hilal SC na Al Merrikh SC, kandi abakinnyi bayo bafite uburenganzira ku bihembo by’abitwaye neza, uhereye ku mukinnyi w’umukino kugeza ku mukinnyi mwiza w’umwaka, ku rwego rungana n’urw’amakipe yo mu Rwanda.
Amakipe yo muri Sudani yemerewe gushyira mu kibuga icyarimwe abakinnyi batari Abanya-Sudani batarenze batandatu, mu gihe ku rupapuro rw’umukino, ikipe izajya iba yemerewe abatarenze umunani.
Mu mwaka ushize w’imikino amakipe yitwaye neza ni Al Hilal SC yegukanye Igikombe cya Shampiyona cy’Icyubahiro, mu gihe APR FC yegukanye icya BK Pro League ku makipe yo mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!