IGIHE

Basketball: BK na NISR bigiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ibigo

0 5-08-2026 - saa 23:55, Iradukunda Olivier

Banki ya Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bigiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball rihuza amakipe y’ibigo yahize andi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘East Africa Corporate League’.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere riri ku rwego mpuzamahanga, riteganyijwe kuzabera mu Rwanda, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 14 Kanama 2026.

Irushanwa rya Corporate League risanzwe rikinirwa imbere mu bihugu, aho buri mwaka ibigo bitandukanye byo mu Rwanda bihurira mu mukino wa Basketball bikarushanwa.

Mu mwaka wa 2024 na 2025, ri na bwo iri rushanwa rimaze gukinwa mu Rwanda, ryatwawe na Banki ya Kigali, isanzwe iri mu bigo bifite abakozi bakomeye muri Basketball.

Umuyobozi w’iri rushanwa, Hirwa Jean Paul, yavuze ko kuba ryabaye mpuzamahanga ari ikimenyetso cy’uko mu minsi iri imbere rizakinwa n’amakipe yo muri Afurika yose.

Ati “Intego ihari ni uko iri rushanwa ryaguka rikitabirwa n’amakipe akomeye y’ibigo byo muri Afurika. Turi kureba uko mu mwaka utaha ryazitabirwa n’ibigo byo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’Amjyaruguru.”

KPA yitwaye neza muri Kenya mu makipe yose, ni yo izahura na BK mu bagabo, yongere ihure na NISR mu bagore.

Banki ya Kigali yegukanye irushanwa rihuza ibigo mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza