IGIHE

Banki ya Kigali yatunguwe n’umusaruro imaze kubona muri ruhago

0 2-09-2026 - saa 18:30, Byiringiro Osée Elvis

Banki ya Kigali yatangaje ko yatunguwe n’umusaruro imaze kubona kuva yaba umuterankunga wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru na Rayon Sports.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026.

Banki ya Kigali yabaye umufatanyabikorwa wa Shampiyona mu mpera za Mata 2025 ndetse ihita inayitirirwa iba BK Pro League, ni mu gihe kandi yanabaye umuterankunga mukuru wa Rayon Sports.

Dr. Karusisi yavuze ko yatunguwe n’impinduka bamaze kubona kubera iyi mikoranire.

Yagize ati “Byarantunguye. Hari itsinda twohereje muri Tanzania kureba uko Banki zikorana n’umupira w’amaguru kuko shampiyona yabo imaze gutera imbere, tugiye kubigiraho uko amakipe yaho akorana n’ibigo by’ubucuruzi. Tubigiyemo dusanga koko umupira w’amaguru ni umukino wamamaye cyane, tubibona nk’amahirwe yo kuba twakorana na wo.”

Yakomeje agaragaza ko ari amahirwe akomeye kuri iyi banki cyane ko umupira ukurikirwa n’Abanyarwanda benshi.

Ati “Ubu dusigaye dufite abakinnyi bose bo muri shampiyona, ni ibintu tubonamo amahirwe cyane yo kugeza serivisi zacu ku baturage benshi kuko twabonye ukuntu umupira ugera kuri miliyoni z’Abanyarwanda kandi bo mu byiciro byose.”

Dr. Karusisi yagaragaje ko intego ya miliyoni bari bihaye babonye yenda kugerwaho mu gihe batateganyijwe bityo bongera intego.

Ati “Ni ibintu twishimiye cyane, twatangiye gukora ku gicuruzwa kizagera kuri bose. Inama y’Ubutegetsi yaduhaye intego yo kugera ku bakiliya miliyoni ariko kubera ubu bufatanye tugiye kuyigeraho n’ubushize batubwiye ko tugomba kuyirenza tukagera kuri miliyoni n’igice ariko twizeye ko kubera BK Pro League na Rayon Sports bizatugeza kuri iyo ntego.”

Kuva muri Mata 2025, Banki ya Kigaki ni umufatanyabikorwa mukuru wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, aho amasezerano y’imyaka itanu n’igice afite agaciro ka miliyari 3,2 Frw.

Ni mu gihe kandi iyi banki guhera muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, izaba ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, aho iyi kipe izajya yambara iyi banki imbere ku myambaro yayo.

Impande zombi zagiranye amasezerano y’imyaka itanu n’igice afite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko batunguwe n'umusaruro bamaze kubona kuva bakwinjira mu mupira w'amaguru
Guhera mu mwaka w'imikino wa 2025/26, Rayon Sports izajya yambara Banki ya Kigali ku myambaro yayo mu gihe cy'imyaka itanu
Banki ya Kigali yabaye umuterankunga mukuru wa Shampiyona y'u Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza