IGIHE

AS Kigali WFC yegukanye Igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Umugore (Amafoto)

0 15-03-2024 - saa 19:37, Byiringiro Osée Elvis

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 kuri Stade ya Muhanga, aho aka karere kizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Muri ibi birori abatishoboye bahawe inka, abafite ubumuga bahabwa amagare bakoresha, abandi bahabwa ibitenge ndetse na matola.

AS Kigali yatangiye umukino neza ndetse itangirana igitego yabonye ku munota wa kane gusa gitsinzwe na Ukwinkunda Jeannette.

Inyemera zatangiye kwinjira mu mukino, ku munota wa 10, Niyobuhungiro Josiane yahushije uburyo bwiza bw’igitego yari abonye.

Mu minota 25, iyi kipe yakomeje gusatira cyane ari nako yiharira umupira ishaka kwishyura igitego ariko kugera imbere y’izamu bikayigora.

Ku munota wa 30, Umwariwase Duja yazamukanye umupira neza yihuta, ahusha igitego cya kabiri cya AS Kigali asigaranye n’umunyezamu, Uwase Betty bonyine.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Inyemera yongeye kubura igitego cyo kwishyura, ku mupira wari utewe na Dukuzumuremyi Marie Claire, umunyezamu Ndakimana Angeline awukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC igitego 1-0. Ni umukino wagabanyijwe iminota kuko yari 35 kuri buri gice.

Ikipe y’Umujyi yongeye gutangirana igice cya kabiri imbaraga irasatira cyane ariko Inyemera ikihagararaho.

Iyi kipe y’i Gicumbi nayo yaje gutangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Ndakimana akayibera ibamba.

Ku munota wa 45, AS Kigali yakoze impinduka, Usanase Zawadi asimburwa na Mutuyemariya Florentine.

Ku munota wa 55, Mutuyemariya wari winjiye mu kibuga yazamukanye umupira neza awuhindura kwa Niyomungeri Peace Olga, atsinda igitego cya kabiri.

Igitego cya gatatu nticyatinze kuko Iradukunda yahise agitsinda ku munota wa 59 ntiyakishimira kuko yakiniye Ikipe ya Inyemera.

Umukino warangiye AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline yitwaye neza muri uyu mukino
Ukwinkunda Jeanette yishimira igitego cya mbere
Peace Olga yishimira igitego cya kabiri yatsindiye AS Kigali
Kapiteni wa AS Kigali akuraho umupira
Abakinnyi ba Inyemera WFC bamaze gutsindwa igitego cya gatatu
Kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Sifa Gloria ashyikirizwa igikombe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza