IGIHE

Argentine yafatiwe ibihano bikakaye izira amakosa yakoze mu Gikombe cy’Isi

0 21-08-2026 - saa 19:44, Iradukunda Olivier

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA), na bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, bahawe ibihano bitandukanye birimo kwishyura agera ku bihumbi 441$.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, ni bwo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ryashyize hanze ibihano byafatiwe Argentine kubera amakosa yakozwe mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada guhera tariki ya 11 Kanama kugeza 19 Nyakanga 2026.

Ubwo umukino wa nyuma wari urangiye, umukinnyi wo hagati wa Argentine, Leandro Paredes yeretswe ikarita itukura nyuma yo gufata mu ijosi myugariro wa Espagne, Eric Garcia, mbere yo kumukubita umugeri akamugusha hasi.

Paredes yahise kandi ajya gushyamirana na Gavi, agaragara nk’ushaka kumukubita ku mutwe mbere yo kumusunika akamugusha hasi.

Myugariro wa Argentine, Nahuel Molina, na we yari mu bushyamirane bwabaye nyuma y’umukino, aho yagaragaye ashaka gukubita Rodri ubwo uyu Kapiteni wa Espagne yirukankaga ajya kwishimira intsinzi y’ikipe ye.

Molina yabaye nk’ukubise Rodri mu nda, bituma uyu mukinnyi wa Manchester City arakara cyane, asubira inyuma yihuta kugira ngo bahangane.

Uretse ibyo, myugariro wa Argentine, Nicolas Otamendi w’imyaka 38, na we wari warakaye cyane, yegereye Rodri kugira ngo baganire ku magambo we na Aymeric Laporte bari batangaje mbere y’umukino ku bijyanye n’umusifuzi.

Nyuma yaho, Umutoza Wungirije wa Argentine, Roberto Ayala, wagize amateka akomeye mu gihe yari umukinnyi, yagaragaye akubita igipfunsi umukinnyi usatira izamu wa Espagne, Dani Olmo, bituma Garcia yinjira hagati yabo kugira ngo abatandukanye.

FIFA yavuze ko “nyuma yo gusuzuma amakosa atandukanye yakozwe, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yashyizeho ibihano bigendanye n’Igikombe cy’Isi cya 2026.”

AFA yahawe ibihano bigera ku bihumbi 321$, kuko yarenze ku itegeko rya 13 mu gika cyayo cya kabiri, irenga ku mabwiriza yo kutavanga umupira w’amaguru n’ibindi bikorwa bitari ibya ruhago.

Hari kandi ingingo ya 14, mu gika cya gatanu, igena imyitwarire y’ikipe, iya 15 igendanye n’irondaruhu n’ingingo ya 17 igenga umutekano.

AFA yategetswe ko mu mikino ibiri izakira, igomba kwinjiza 50% by’abafana bajya muri stade.

Ibihumbi 100$ ku mafaranga azishyurwa n’iri shyirahamwe, azashyirwa mu bikorwa byo kurwanya irondaruhu.

Ibihano by’imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Argentine na Espagne, byasize Leandro Parades ahagaritswe imikino 10 anacibwa ibihumbi 90$.

Hari kandi Nahuel Molina wahagaritswe imikino irindwi anacibwa ibihumbi 90$, Roberto Ayala ahagarikwa imikino itatu, Thiago Almada na Pablo Gavi wa Espagne bahagarikwa umukino umwe, bombi banacibwa amande y’ibihumbi 30$.

Argentine yahawe ibihano kubera amakosa yakoze mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza