APR FC yamaze kumvikana na Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso, watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Côte d’Ivoire.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yakiniraga AFAD Djékanou yo mu Cyiciro cya Mbere muri Côte d’Ivoire.
Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/26 yatsinze ibitego 17 ndetse mu makipe yamwifuzaga harimo Young Africans SC yo muri Tanzania.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko yamaze kumvika na APR FC ndetse umuhagarariye azagera i Kigali ku wa Kane.
Amani Kouadio Kan Michel yabaye umukinnyi wa kabiri mushya wumvikanye na APR FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’Umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.
Mu mikino ine ya CAF Confederation Cup uyu mukinnyi yakinnye, yatsinzemo ibitego bibiri, atanga ’assist’ imwe.
Ikipe ye yagarukiye mu ijonjora rya kabiri isezerewe na USM Alger yatsinzwe na Zamalek SC ku mukino wa nyuma.
Uruhande ashakirwa muri APR FC rusanzweho Mugisha Gilbert usoje amasezerano, Denis Omedi ugifite amezi atandatu na Iraguha Hadji ugifite umwaka umwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!