IGIHE

APR FC ikwiye kwibwiza ukuri

0 27-07-2026 - saa 17:51, Iradukunda Olivier

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, kuri Kigali Pele Stadium, Ikipe ya APR FC igiye gutana mu mitwe na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti mu mukino wa kabiri mu Itsinda A rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Ni umukino witezweho impinduka zikomeye cyane, kuko iyi kipe yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0, irasabwa gutsinda kugira ngo itangire kugira icyizere cyo kuba yarenga amatsinda y’iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame.

Ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa mbere yagaragaje ibyuho byinshi, byatumye benshi bashidikanya ku myiteguro yayo y’umwaka w’imikino wa 2026/27, bigendanye n’abakinnyi bashya ndetse n’imikino ya gicuti yakinnye.

Mbere y’uko irushanwa rikinwa, Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko ikipe ye itabonye umwanya wo kwitegura uhagije ndetse no kureba abakinnyi bashya baguze, ariko na none avuga ko atagize ikiruhuko ari gutegura umwaka wa 2026/27.

Mbere y’uko iyi kipe itangira CECAFA Kagame Cup, yatandukanye na bamwe mu bakinnyi basozanyije na yo umwaka ushize wa 2025/26 kandi bitwara neza barimo Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco.

Kwemera kurekura aba bakinnyi bari bamaze kumenyera ikipe hakaza abashya bo gukina ku myanya yabo, byatumye habaho kudahuza imikinire muri APR FC nshya.

Gusa aha na ho hazamo urwego rw’umutoza, dore ko APR FC yakinnye neza iminota 30 ya mbere, ariko mu yakurikiyeho iyi kipe yakinnye nabi nk’idatoje kuko guhuza umukino byari byananiranye.

Abakinnyi ba APR FC bameze nk’abagize ibiruhuko birebire, ndetse nta myitozo ihagije bafite. Ibi ni intege nke z’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Haj Taieb Hassan.

APR FC yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0

APR FC yaba ikeneye izindi mbaraga mu buyobozi?

Kugeza ubu APR FC bigaragara ko iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wayo, Gen Mubarakh Muganga, dore ko ari na we wagize icyo avuga mu izina ry’ikipe nyuma y’uko itsinzwe, akanaganiriza abakinnyi nyuma y’umukino.

Abayobozi bakuru ba APR FC usanga bari mu zindi nshingano zifitiye igihugu akamaro, ibituma iyi kipe ikenera abandi bakozi bahoraho bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe nk’Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Umuyobozi wa Tekinike, Umuyobozi wa Siporo n’abandi bafasha ikipe mu buryo bw’umupira w’amaguru.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni ya kipe ikigura umukinnyi igendeye ku mibare ye, iba yahawe n’abareberera inyungu abakinnyi, hanyuma uwo mukinnyi agasesengurwa n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe.

Abakurikirana ibya Football mu Rwanda, bagaragaza ko hakenewe ikipe ngari ishinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi, ikabarambagizanya ubushishozi, ku buryo igura umukinnyi waganiriweho n’ababifitiye ubushobozi n’ubunararibonye kandi babifitiye ubumenyi.

Iyi kipe iri mu maboko y’umuterankunga mukuru wayo ari we Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), imyaka 33 irahagije kugira ngo uwahekwaga yigenze. Uko abakinnyi b’iyi kipe bakinanaga umutima mu myaka ya 2004, 2007 na 2010 ubwo batwaraga CECAFA Kagame Cup, si ko bimeze ubu.

Ikipe ikwiriye kwibwiza ukuri ikava ku ibera ry’umubyeyi, igatangira kwihahira kuko ni cyo abakunzi bayo bayitegerejeho. Birababaje kubona iyi kipe isohokera igihugu buri mwaka ikanegukana ibikombe hafi ya byose by’imbere mu gihugu, yambaye umuterankunga umwe, na we ku kuboko (Azam) utagarara ku mufana wicaye ahazwi nko “ku ibati” muri Stade Amahoro.

APR FC ikenewemo izindi mbaraga mu miyoborere

APR FC si ikipe yo kunyagirwa

Kera wumvaga APR FC ukumva Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, kuko benshi mu bakinnyi bayo bahamagarwa mu Mavubi kandi ari ngenderwaho, babona n’umwanya wo gukina.

Umukinnyi APR FC ifite ukinira Ikipe y’Igihugu ni Byiringiro Gilbert ‘Kagege’, abandi iyo bahamagarwa ni abasimbura, bagira imana bagahabwa iminota mike yo gukina.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaherukaga kunyagirwa ikinyuranyo cy’ibitego bitanu mu 2023 ubwo yasezererwaga na Pyramids mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Icyo gihe yatsinzwe ibitego 6-1.

Kugira ngo inasezererwe muri iri rushanwa mu mwaka ushize, na bwo yatsinzwe n’iyi kipe yo mu Misiri ibitego 5-0 mu mikino ibiri.

U Rwanda nk’igihugu cyifuza kuba igicumbi cy’imikino muri Afurika, ntabwo ikipe yaruhagarariye ikwiriye kunyagirwa n’amakipe yo mu bindi bihugu, nyamara mu Rwanda ari yo iyoboye.

Ikipe y’Ingabo niramuka idakosoye amwe mu makosa ayigaragaramo, bizarangira n’umushinga wayo wo kurema impano z’abato mu mupira w’amaguru w’u Rwanda na wo yarasubiye inyuma, kuko n’andi makipe yasanze ari cyo iyarusha.

APR FC si ikipe yo kunyagirwa n'amakipe yo hanze y'u Rwanda ari yo ihora iruhagararira

APR FC irakosorera amakosa kuri Garde Républicaine FC?

APR FC igiye gukina na Garde Républicaine FC mu mukino utangira kubera kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Kumi n’Ebyiri (18:00). Ni umukino wo kwisubiza ikuzo yatakarije mu mukino.

Nubwo bimeze bityo ariko si umukino wo gupimiraho ko amakosa yakoze ubuheruka yakosowe, dore ko iyi kipe yo muri Djibouti bizahura na yo iri ku rwego rwo hasi ugereranyije na APR FC.

Mu mikino itanu Garde Républicaine FC iheruka gukina y’amarushanwa, ntiratsindamo umukino n’umwe cyangwa ngo inganye, ndetse ntabwo iraninjiza igitego muri iyo mikino yose harimo n’uwa Vipers iheruka kuyitsinda ibitego 3-0 muri CECAFA Kagame Cup 2026.

Gusa irimo umubare munini w’Abanyarwanda. Irimo Sibomana Patrick ‘Papy’, umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe bakina hanze, akaba yarakiniye APR FC.

Muri iyi kipe harimo Umunya-Ghana Boateng Mensah Agyenim, wakiniye Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Akaba azi cyane APR FC ndetse anyotewe kongera kwiyereka Abanyarwanda.

Undi Munyarwanda uba muri iyi kipe ni Kayihura Yussuf Tchami, ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu. Kayihura na we yakiniye amakipe arimo APR FC, ATRACO FC na Zèbres FC.

Kugira ngo APR FC yitware neza imbere y’aba bagabo bose bayizi neza, ntibiza kuyorohera habe na gato.

Abafana ba APR FC bakumbuye ikipe ihatana ku rwego mpuzamahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza