Ikipe ya APR FC yanyomoje amakuru yavugaga ko iri kwitegura kujya gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu ndege yayo bwite, kuko igitegereje umwanzuro uzava mu gihugu izajya gukiniramo.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda iritegura umukino w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League izakirwamo na Les Aigles du Congo uzabera i Lubumbashi ku wa 4 Nzeri 2026.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, yanyujije itangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo rigenewe abafana bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Yagize iti “APR F.C iramenyesha abakunzi bayo ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe ya APR F.C izerekeza Lubumbashi n’indege yihariye [Private Jet], atari yo.”
“Ubuyobozi bwa APR F.C buracyategereje umwanzuro uzava aho bazakinira, kandi abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bazabimenyeshwa by’Imvaho andi makuru agezweho arebana n’ibyuwo mukino.”
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), iheruka gutesha agaciro ubujurire bwa APR FC, yasabaga kudakinira umukino wayo muri RDC, ku mpamvu z’uko muri iki gihugu harimo icyorezo cya Ebola cyibasiye ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Nyuma y’umukino uzabera kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium, hazaba undi mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda, Ikipe izarokoka ikazahura n’izaba yaratsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!