IGIHE

Amir Khan na Nshimiyimana Amdoun bongerewe mu batoza b’Amavubi U-17

0 9-09-2026 - saa 07:10, IGIHE

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba mu Ukwakira, yongewemo abatoza babiri bashya.

Nyuma y’imyaka itandatu, u Rwanda ruzongera kwakira iri rushanwa ry’abakiri bato rizabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2026.

Abatoza bayobowe n’Umutoza Mukuru wayo, Jimmy Mulisa bamaze iminsi batangiye kureba abakinnyi bazifashisha muri iryo rushanwa, aho abana bacumbikiwe i Remera akaba ari na ho bitoreza mbere y’uko hatangazwa urutonde ntakuka rw’abazitabira umwiherero wa nyuma.

Nyuma ya Jimmy Mulisa na Kirasa Alain umwungirije, iyi Kipe y’Igihugu y’abakiri bato yongewemo Amir Khan nk’Umutoza w’Abanyezamu ndetse na Nshimiyimana Amdoun nk’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Aba batoza bombi bagiye gusimbura Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Niyonkuru Ramadhan bafashaga mu gukurikirana abakinnyi batoranywa.

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 izakina CECAFA y’uyu mwaka ishaka kubona umusaruro mwiza nyuma y’uko yitwaye nabi mu irushanwa riheruka ryabereye muri Ethiopia mu 2025.

Muri iryo rushanwa ryahuje ibihugu 10, Amavubi U-17 yabaye aya nyuma mu Itsinda A yarimo hamwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo, atsindwa imikino yose yakinnye.

Byitezwe ko abakinnyi benshi bazaba bagize ikipe y’uyu mwaka ari abigaragaje muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ndetse no mu marushanwa ya “FIFA TDS 2026” mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16.

Mu Ukwakira, u Rwanda ruzongera kwakira CECAFA y'Abatarengeje imyaka yaherukaga kuhabera mu 2020 i Rubavu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza