IGIHE

Amavubi yakoreye amateka kuri Cap-Vert, ayobora itsinda ryo gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)

0 29-09-2026 - saa 20:14, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindiye Cap-Vert iwayo ibitego 2-1, iyobora Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu.

Uyu mukino wabereye i Praia ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri, iminsi ine nyuma y’uko Amavubi atsindiye Liberia i Kigali ibitego 3-1.

Umutoza w’u Rwanda, Stephen Constantine, yari yakoze impinduka imwe, Mugisha Gilbert asimbura Kwizera Jojea mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Cap-Vert iheruka mu Gikombe cy’Isi ndetse yari imbere y’abafana bayo, yihariye umupira cyane umukino ugitangira ndetse ku munota wa gatatu ibona coup-franc ku ikosa Bizimana Djihad yakoreye Ayoni Santos, rihanwe na Sidny Cabral umupira ujya ku ruhande rw’izamu.

Bidatinze Cap-Vert yahise igerageza uburyo bw’ishoti ryatewe na Telmo Gomes, umupira ujya ku ruhande gato ndetse Ntwari Fiacre wari wawukurikiye akubita umutwe ku giti cy’izamu.

Uyu munyezamu w’Amavubi yamaze amasegonda 75 avurwa mbere y’uko umukino usubukurwa, agasohoka neza ku mupira winjiranywe na Gilson Tavares ubwo Phanuel Kavita yari yananiwe guhagarika umupira muremure watewe Logan Costa.

Uburyo bwa mbere Amavubi yaremye bwari ubwo ku munota wa 15 ubwo Leroy Jacques Mickels yakinanaga na Niyomugabo Claude wahinduye umupira wabisikanye na Vozinha Dias wari usohotse, ariko hakabura mugenzi wabo uwukina.

Nyuma y’iminota irindwi, Leroy Jacques Mickels yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka mukuru we, Joy-Lance Mickels, ariko ntiyawugeraho.

Ku munota wa 32, Cap-Vert yahawe coup-franc itishimiwe n’abakinnyi b’Amavubi, itewe na Sidny Cabral ikurwaho na Mutsinzi Ange n’umutwe.

Amavubi na yo yongeye kubona uburyo bw’umupira uteretse watewe na Leroy-Jacques Mickels ujya hejuru y’izamu gato.

Byasabye gutegereza umunota wa 39, Cap-Vert ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gilson Benchimol Tavares ku mupira wahinduwe mu izamu na Ryan Mendes.

Niyomugabo Claude yishyuriye Amavubi habura amasegonda ngo igice cya mbere kirangire, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina aherejwe na Joy-Lance Mickels.

Iradukunda Elie Tatou wasimbuye Biramahire Abeddy, yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickels ku munota wa 51.

Cap-Vert yasatiriye bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura mu minota yari isigaye mu gice cya kabiri, ariko umukino urangira itabigezeho.

Muri uyu mukino, Noam Emeran yinjjye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Mugisha Gilbert, akinira Amavubi bwa mbere aho yateye ikirenge mu cya Se, Fritz Emeran Nkusi wayakiniye mu myaka 19 ishize.

Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda ruyobora Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu ndetse ruzasubira mu kibuga mu Ugushyingo ruhura na Mali mu mikino ibiri.

Iyi ntsinzi yabaye iy’amateka ku Mavubi dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rutsinze imikino ibiri ikurikirana mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mugisha Bonheur wabonye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino wa Cap-Vert, yakurikiye indi yabonye mu mukino wa Cap-Vert, azasiba umukino uzakurikiraho.

Muri iri Tsinda K, Mali irakirwa na Liberia mu mukino uteganyijwe Saa Tatu z’ijoro kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga: Abahagaze uhereye ibumoso ni Mutsinzi Ange, Biramahire Abeddy, Ntwari Fiacre, Mugisha Bonheur, Phanuel Kavita na Joy-Lance Mickels. Abunamenye ni Leroy-Jacques Mickels, Mugisha Gilbert, Mugisha Jean Gilbert, Niyomugabo Claude na Bizimana Djihad.
Niyomugabo Claude ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Kapiteni wa Cap-Vert, Ryan Mendes
Mugisha Bonheur yabonye ikarita y'umuhondo izatuma asiba umukino utaha wa Mali
Leroy Jacques Mickels afunga umupira wari uvuye mu kirere
Leroy Jacques Mickels agerageza gucenga Wagner Pina wa Cap-Vert
Myugariro Phanuel Kavita yongeye kwifashishwa mu mutima w'ubwugarizi nk'uko byagenze ku mukino wa Liberia
Mutsinzi Ange wakinanaga na Kavita mu bwugarizi, atera umupira imbere
Umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine, abwira abakinnyi be uko bakina mu ijwi riranguruye
Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude bishimira igitego cya mbere cy'Amavubi
Mugisha Gilbert yahetse Niyomugabo nyuma yo kwishyurira Amavubi
Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cyabasubije mu mukino
Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou
Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou
Gutsinda umukino byatumye Amavubi ayobora Itsinda K n'amanota atandatu kuri atandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza