Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindiye Cap-Vert iwayo ibitego 2-1, iyobora Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu.
Uyu mukino wabereye i Praia ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri, iminsi ine nyuma y’uko Amavubi atsindiye Liberia i Kigali ibitego 3-1.
Umutoza w’u Rwanda, Stephen Constantine, yari yakoze impinduka imwe, Mugisha Gilbert asimbura Kwizera Jojea mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.
Cap-Vert iheruka mu Gikombe cy’Isi ndetse yari imbere y’abafana bayo, yihariye umupira cyane umukino ugitangira ndetse ku munota wa gatatu ibona coup-franc ku ikosa Bizimana Djihad yakoreye Ayoni Santos, rihanwe na Sidny Cabral umupira ujya ku ruhande rw’izamu.
Bidatinze Cap-Vert yahise igerageza uburyo bw’ishoti ryatewe na Telmo Gomes, umupira ujya ku ruhande gato ndetse Ntwari Fiacre wari wawukurikiye akubita umutwe ku giti cy’izamu.
Uyu munyezamu w’Amavubi yamaze amasegonda 75 avurwa mbere y’uko umukino usubukurwa, agasohoka neza ku mupira winjiranywe na Gilson Tavares ubwo Phanuel Kavita yari yananiwe guhagarika umupira muremure watewe Logan Costa.
Uburyo bwa mbere Amavubi yaremye bwari ubwo ku munota wa 15 ubwo Leroy Jacques Mickels yakinanaga na Niyomugabo Claude wahinduye umupira wabisikanye na Vozinha Dias wari usohotse, ariko hakabura mugenzi wabo uwukina.
Nyuma y’iminota irindwi, Leroy Jacques Mickels yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka mukuru we, Joy-Lance Mickels, ariko ntiyawugeraho.
Ku munota wa 32, Cap-Vert yahawe coup-franc itishimiwe n’abakinnyi b’Amavubi, itewe na Sidny Cabral ikurwaho na Mutsinzi Ange n’umutwe.
Amavubi na yo yongeye kubona uburyo bw’umupira uteretse watewe na Leroy-Jacques Mickels ujya hejuru y’izamu gato.
Byasabye gutegereza umunota wa 39, Cap-Vert ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gilson Benchimol Tavares ku mupira wahinduwe mu izamu na Ryan Mendes.
Niyomugabo Claude yishyuriye Amavubi habura amasegonda ngo igice cya mbere kirangire, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina aherejwe na Joy-Lance Mickels.
Iradukunda Elie Tatou wasimbuye Biramahire Abeddy, yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickels ku munota wa 51.
Cap-Vert yasatiriye bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura mu minota yari isigaye mu gice cya kabiri, ariko umukino urangira itabigezeho.
Muri uyu mukino, Noam Emeran yinjjye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Mugisha Gilbert, akinira Amavubi bwa mbere aho yateye ikirenge mu cya Se, Fritz Emeran Nkusi wayakiniye mu myaka 19 ishize.
Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda ruyobora Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu ndetse ruzasubira mu kibuga mu Ugushyingo ruhura na Mali mu mikino ibiri.
Iyi ntsinzi yabaye iy’amateka ku Mavubi dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rutsinze imikino ibiri ikurikirana mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Mugisha Bonheur wabonye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino wa Cap-Vert, yakurikiye indi yabonye mu mukino wa Cap-Vert, azasiba umukino uzakurikiraho.
Muri iri Tsinda K, Mali irakirwa na Liberia mu mukino uteganyijwe Saa Tatu z’ijoro kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!