Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yabonye itike yo gukina umukino w’ijonjora rya kabiri mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda iya Sudani U23 igiteranyo cy’ibitego 4-1.
Ni umukino wakiniwe kuri Juba National Stadium yo muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, kubera ibibazo by’umutekano muke muri Sudani.
Umukino ugitangira ku munota wa gatatu, Sudani yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Al Othaymin, nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi U23.
Rutahizamu w’Amavubi U23 ukina anyuze mu mpande, Muhoza Daniel, yabonye ikarita y’umuhondo mu ntangiriro z’umukino, ku munota wa 34 ahabwa indi yatumye yerekwa umutuku asohoka mu kibuga.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri inyuma ya Sudani, ariko mu cya kabiri ku munota wa 47, Fisher Anderson Judah atsinda igitego cyo kwishyura, cyongeye kugarurira icyizere abakinnnyi b’Amavubi U23.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bifasha u Rwanda kugera mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy’ibitego 4-1, kuko umukino ubanza rwatsindiye i Kigali ibitego 3-0.
Imikino y’ijonjora rya kabiri iteganyijwe mu Ugushyingo 2026, u Rwanda rukazakina na Cameroun.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!