IGIHE

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

0 13-09-2026 - saa 12:40, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yerekeje mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni urugendo rwatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, aho abakinnyi n’abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Ni ikipe yahagurukanye abakinnyi 25 bari kumwe n’Umutoza Mukuru, Cassa Mbungo André, uzafatanya na Ntamuhanga Tumaini nk’umwungiriza we, Peter Otema wongerera imbaraga abakinnyi, na Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’ utoza abanyezamu.

Mbere yo guhaguruka yerekeza muri iyi mikino, ikipe yakinnye imikino ibiri ya gicuti yayihuje n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’abatarengeje imyaka 20. Umukino wa mbere warangiye ari 2-2 undi urangira ari 1-1.

Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026.

Rizabera kuri Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania, stade yavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

Itsinda B ririmo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikabamo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.

Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri CECAFA berekeje muri Tanzania kuri iki Cyumweru
Cassa Mbungo ni we Mutoza w’Amavubi U20 azakina CECAFA
Abakinnyi bari bamaze icyumweru kimwe bitegura iri rushanwa
Ikipe y'u Rwanda yahagurukanye abakinnyi 25 ijya gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza