Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, hazatangira kwifashishwa ikoranabuhanga ry’amashusho afasha abasifuzi (VAR), mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika muri Cap-Vert, tariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira 2026.
Ni inama yigiwemo byinshi bitandukanye birimo ingamba z’igihe kizaza zigamije guteza imbere ruhago y’uyu Mugabane, yitabirwa na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard.
Umwe mu myanzuro yemejwe ni uko mu rwego rwo kunoza urwego rw’imisifurire, hazatangira kwifashishwa VAR, mu kwirinda amakosa yakorwaga n’abasifuzi aho itakoreshwaga.
Mu busanzwe iri koranabuhanga ryakoreshwaga guhera mu mikino ya ¼ kugeza ku mikino ya nyuma, ariko mu majonjora ndetse no mu matsinda hagakoreshwa uburyo busanzwe.
Mu mwaka ushize wa 2025/26, iri koranabuhanga ryifashishijwe bwa mbere mu Rwanda ubwo Al Hilal SC yo muri Sudani yakinaga na RS Berkane yo muri Maroc muri ¼. Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro ari na yo gusa ishobora kuryifashishwamo.
Mu Rwanda hari amakipe ane ari gukina aya marushanwa. Ayo ni APR FC, Al Hilal SC na Al Merreikh SC ziri muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports iri muri CAF Confederation Cup.
Imikino ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League igeze mu ijonjora rya kabiri, ari na ryo ritanga itike yo gukina amatsinda y’aya marushanwa yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!