Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, BK Pro League 2026/27 irakomanga. Amakipe yose yamaze kwiyubaka ndetse buri imwe yakemuye ibibazo by’abatoza mu buryo bwayo.
Muri uyu mwaka w’imikino uzatangira ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2028, amakipe 18 ni yo azakina, harimo 16 yo mu Rwanda ndetse n’andi abiri yo muri Sudani.
Tugiye kurebera hamwe abatoza bazagaragara muri Shampiyona y’u Rwanda, aho abagera ku munani bonyine, ari bo bazakomezanya n’amakipe bahozemo mu mwaka ushize wa 2026/27.
Amakipe afite abatoza bashya
Al Hilal SC- Josef Zinnbauer
Ikipe ya mbere ifite umutoza mushya ni Al Hilal SC yatandukanye na Laurențiu Reghecampf, ari na we wegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, igaha akazi Josef Zinnbauer.
Josef Zinnbauer wo mu Budage afite impamyabumenyi ya UEFA Pro, akaba yaratoje amakipe atadukanye yo muri Afurika. Aya arimo JS Kabylie aherukamo, dore ko yatandukanye na yo muri Werurwe 2026.
Andi yatojwe n’uyu mugabo w’imyaka 56 ni Al-Wehda, Raja Casablanca na Orlando Pirates, akaba yaranyuze no muri Loko Moscow yo mu Burusiya.
Amagaju FC- Nshimiyimana Canisius
Nshimiyimana Canisius wavuye muri Mukura VS, yagizwe Umutoza mushya w’Amagaju FC, asimbuye Umubiligi Sghir Hammadi watozaga iyi kipe kuva muri Gashyantare 2026, akazungirizwa na Hakizimana Jean Baptiste wari uyisanzwemo.
Mu mwaka ushize wa 2025/26, Nshimiyimana Canisius yafashije Mukura VS yo mu Karere ka Huye gusoreza ku mwanya wa karindwi n’amanota 47.
Azatoza Amagaju yagize umwaka mubi, aho yari mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Bugesera FC- Gatera Mousa
Ikipe ya Bugesera izatozwa na Gatera Mousa wavuye muri AS Muhanga, ariko akaba ari umwe mu bataragize umwaka mwiza wa 2025/26 kuko ikipe yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Gatera Mussa asanzwe amenyereye Shampiyona y’u Rwanda kuko yanyuze mu yandi makipe arimo Rutsiro FC, Sunrise FC, Isonga FC, Espoir FC, na Gorilla FC.
Gatera yatoje muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije ndetse anatoza ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17.
Etoile de l’Est- Mbarushimana Shabani
Etoile de l’Est yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka, izatozwa na Mbarushimana Shabani wavuye muri Kigali FC, nyuma y’uko itandukanye na Hitabatuma Nkotanyi.
Mbarushimana Shabani na we amenyereye Shampiyona y’u Rwanda kuko yanyuze mu yandi makipe arimo Gasogi United FC.
Inshingano za mbere afite muri iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma, ni ukuyifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere, dore ko ari imwe mu zitajya zitindamo kubera kugira ibibazo bitandukanye.
Gicumbi FC- Afahmia Lotfi
Umutoza w’Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, umaze kumenyera Shampiyona y’u Rwanda yagizwe umutoza mushya wa Gicumbi FC, Nyuma yo gutandukana na Bisengimana Justin.
Uyu mugaba yagiriye ibihe byiza muri Mukura VS, ariko nyuma yo gutandukana na yo akajya muri Rayon Sports, ntiyahiriwe kuko yatoje imikino mike impande zombi zikagonganira mu masezerano.
Mu masezerano afite y’imyaka ibiri, azafasha iyi kipe kwiyubaka mu gihe kirambye, ndetse no kuyifasha kugera mu myanya myiza muri shampiyona yifashishije abakinnyi bakiri bato.
Kigali FC- Bisengimana Justin
Bisengimana Justin ni we wagizwe Umutoza Mukuru wa Kigali FC, asimbura Mbarushimana Shaban. Ni umutoza ugeze muri iyi kipe iri mu mpinduka zikomeye, dore yanahinduye izina ikava kuri AS Kigali.
Bisengimana yavuye muri Gicumbi FC yagezemo mu mwaka ushize ari na bwo yari ikizamuka mu Cyiciro cya Mbere, ayifasha gusoreza ku mwanya wa 12 n’amanota 38 muri BK Pro League.
Umukino mwiza yagaragaje muri uwo mwaka w’imikino, watumye ajya mu batoza bahataniye igihembo cy’uwahize abandi.
Kiyovu Sports- Mark Harrison
Kiyovu Sports yasoje umwaka w’imikino nta Mutoza Mukuru ifite kuko yari yatandukanye na Haringigo Francis wagiye muri Rayon Sports, yahaye akazi Umwongereza Mark Harrison.
Uyu mugabo w’imyaka 65, yageze mu ikipe y’Urucaca ku itariki ya 11 Kanama, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, ahita ayihesha Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2026.
Ni ubwa mbere ageze muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko amenyereye amarushanwa yo muri Afurika, dore ko yanyuze mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya, Lamontville Golden Arrows F.C na Chippa United zo muri Afurika y’Epfo, Township Rollers FC yo muri Botswana, Harare City FC yo muri Zimbabwe n’izindi.
Mukura VS- Momcilo Medic
Mukura VS ifite Umutoza Mukuru uturuka muri Serbia, Momcilo Medic, ndetse akaba ari umwe mu bazatanga akazi kuko yabigaragaje mu irushanwa rya FERWAFA Super Cup, aho yahanganye na Kiyovu Sports yamutsinze bigoranye igitego 1-0 muri ½.
Momcilo Medic w’imyaka 64 wasimbuye Nshimiyimana Canisius, ntabwo ari mushya muri Afurika kuko yatoje ikipe ya Flambeau du Centre yo mu Burundi ndetse atwarana na yo igikombe cya Shampiyona ya 2021/22.
Yatoje kandi amakipe ya Messager Ngozi na Royal Vision, anyura muri Orlando Pirates na Tshakhuma Tsha Madzivhandila zo muri Afurika y’Epfo, Enyimba FC yo muri Nigeria, Ashanti Gold na King Faisal FC zo muri Ghana na Power Dynamos yo muri Zambia.
Police FC- Rkyek Jaafar
Police FC yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2025/26 ariko ikawurangiza nabi, yirukanye Ben Mousa wayitozaga iha akazi Rkyek Jaafar ukomoka muri Maroc.
Mu minsi ya mbere yatoje iyi kipe yayigejeje ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup 2026, asezereye Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026.
Afite ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe arimo Arar FC, Branes, RCA Zemamra, Ittihad Tanger yabayemo nk’umusigire ndetse akaza no kungiriza Miguel Gamondi.
Sunrise FC- Banamwana Camarade
Banamwana Camarade watunguranye mu mwaka wa 2025/26 afasha Bugesera FC guhangana n’amakipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports, asoza ari mu makipe 10 meza.
Mu myiteguro y’umwaka mushya muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka, yahise atsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego 1-0 mu mukino wa gicuti, anemeza ko bizagorana kumutsindira ku kibuga cye.
Uyu mutoza afite ubunararibonye mu mikino yo mu Rwanda, dore ko yanyuze mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC na Etoile de l’Est FC.
Abatoza bakomezanyije n’amakipe yabo
Hari amwe mu makipe atarahisemo gushaka abatoza bashya kuko yashimye umusaruro abo bari basanganywe bagaragaje mu mwaka w’imikino, ndetse na gahunda zihariye zo kuzategura intsinzi mu gihe kirambye.
Muri abo batoza harimo Haringingo Francis Christian wa Rayon Sports, watoje iyi kipe mu mikino ya nyuma y’umwaka ushize, ariko agira uruhare mu kubaka ikipe nshya ya Gikundiro, izanamufasha mu marushanwa akomeye arimo na CAF Confederation Cup. Muri uyu mwaka yamaze kuyihesha CECAFA Kagame Cup.
Undi ni Taleb Abderahim utoza APR FC, wanasinye amasezerano mashya y’umwaka umwe, ashobora kongerwaho undi umwe mu gihe yagira umusaruro mwiza, dore ko yahesheje iyi kipe Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda n’icy’Amahoro.
Musanze FC yagumanye na Ruremesha Emmanuel, Marines igumana na Rwasamanzi Yves, Gorilla FC igumana na Kirasa Alain, Gasogi United igumana na Lukura Charles.
Abandi ni Etincelles izakomeza gutozwa na Bizimana Abdu Bekeni wari wayisigaranye nk’umusigire mu mwaka ushize, ndetse na Al Merrikh izakomeza gutozwa na Darko Nović.
Muri aba batoza 18 kandi, bane gusa ni bo bagiye gutoza BK Pro League ku nshuro ya mbere. Abo ni Harrison wa Kiyovu Sports, Medic wa Mukura, Jaafar wa Police FC na Josef wa Al Hilal SC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!