IGIHE

Amakipe azahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amashuri muri Ruhago yamenyekanye

0 29-08-2026 - saa 10:38, IGIHE

Ikipe y’abahungu ya ES Kayonza Modern n’iy’abakobwa ya Center for Champion y’i Rwamagana, zombi zizahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 15 “African Schools Football Championship 2026” rizabera i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, nyuma y’uko zegukanye ibikombe ku rwego rw’igihugu.

Tariki 27 n’iya 28 Kanama 2028, ku kibuga cya Stade Mumena n’icya FERWAFA mu Mujyi wa Kigali, amakipe y’amashuri 12 arimo atandatu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu yakinnye imikino ya nyuma, nyuma yo kwitwara neza muri ‘Ligues’ esheshatu yari aherereyemo.

Mu bahungu, ES Kayonza Modern ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ESG Rubavu kuri penaliti 3-1, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu bakobwa, Center for Champion y’i Rwamagana ni yo yatwaye igikombe nyuma yo kunyagira APAER ibitego 6-1 ku mukino wa nyuma.

Aya makipe abiri azahagararira u Rwanda mu cyiciro cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) cya CAF African Schools Football Championship U15, kizabera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Inzira ES Kayonza Modern na Center for Champion zanyuzemo

Mu mikino ya 1/2 mu bahungu yabaye ku wa 28 Kanama 2026, ESG Rubavu yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS APE Rugunga igitego 1-0.

Undi mukino wahuje ES Kayonza Modern na GS Marie Reine Rwaza, urangira amakipe anganya 0-0, maze Kayonza Modern ikomeza nyuma yo gutsinda penaliti 5-3.

Mu bakobwa, APAER yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera GS APE Rugunga ku ntsinzi y’igitego 1-0. Mu wundi mukino wa 1/2, Center for Champion yatsinze EP Gashangiro II ibitego 2-1.

Imikino y’amajonjora yari yatangiye ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, yitabirwa n’amakipe atandatu mu bahungu n’abakobwa, agabanyije mu matsinda abiri.

Intambwe yo gushaka impano nshya

CAF African Schools Football Championship ni irushanwa rigamije guteza imbere ruhago y’abakiri bato, binyuze mu guha abanyeshuri bafite impano urubuga rwo kugaragaza ubushobozi no gutera imbere.

Mu Rwanda, iri rushanwa riri mu bikorwa byo guteza imbere gahunda yo kuzamura abakinnyi bakiri bato, aho amashuri ahabwa umwanya ukomeye mu kubaka impano zizavamo abakinnyi babigize umwuga mu gihe kiri imbere.

Ikipe y’abahungu ya ES Kayonza Modern yegukanye igikombe ku rwego rw'igihugu
Center for Champion y’i Rwamagana ni yo yatwaye igikombe mu bakobwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza