Abazitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ntibazaba bamerewe gukoresha amacupa y’amazi akoze muri pulasitiki ku bibuga, kubera impamvu z’umutekano.
Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu mpinduka zakozwe mu mabwiriza azagenga ikoreshwa ry’ibibuga mu Gikombe cy’Isi.
Uru rwego rwari rwabanje kwemera ikoreshwa ry’amacupa arimo ubusa, abonerana ndetse ashobora kongera gukoreshwa muri stade, rwavuze ko guhera ku wa 2 Kamena, ibyo bitemewe.
Ibindi ni amacupa asanzwe, ibikombe, ibikombe bipfundikirwa n’imikebe, na byo bitemewe mu kwirinda gukomeretsa abantu mu gihe byajugunywa.
Itangazo FIFA yanegeye Reuters rigira riti “FIFA irajwe ishinga no kurinda ubuzima n’umutuzo w’abakinnyi bose, abasifuzi, abafana, abakorerabushake n’abatoza. FIFA yafashe icyemezo cyo kwirinda ingaruka n’ibyakomeretsa abakinnyi n’abitabira imikino.”
Iki cyemezo cyateye impungenge abafana kubera ubushyuhe buzaba buri ahazabera Igikombe cy’Isi aho byitezwe ko buzaba buri hagati ya dogere Celsius 26 na 28.
FIFA yagaragaje ko imijyi izakira irushanwa iri gushaka uburyo buzafasha abitabira imikino kutagorwa n’ubushyuhe buzaba buhari.
Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 48, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga. Iri rushanwa rizaba rigizwe n’imikino 104, ivuye kuri 64 yabaga igize amarushanwa aheruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!