Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin, yagaragaje ko adateganya kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kugira ngo abe yasimbura Gianni Infantino uriyobora kuri ubu ariko batavuga rumwe.
Hagiye gushira ukwezi umwuka utari mwiza hagati ya Infantino n’amwe mu mashyirahamwe ya ruhago ku Isi, kubera kudashyigikira ibikorwa bye by’umwihariko umushinga we wapfuye wo kugurisha imigabane mu marushanwa arimo Igikombe cy’Isi.
Kuva icyo gihe Aleksander Čeferin yerekanye ko hari amakosa menshi yakozwe na Infantino mu gihe amaze ayobora FIFA, bityo hakwiriye undi umusimbura nyuma y’uko manda ye izaba irangiye.
Mu kiganiro yagiriye muri podcast yitwa ‘The Rest Is Politics: Leading’, yavuze ko atarwanya Infantino kugira ngo amusimbure kuri uyu mwanya, ariko hagomba kuboneka umusimbura.
Yagize ati “Hari ibintu bibiri. Kimwe ni uko akwiriye kubona ko adashyigikiwe, kandi ibyo ntabwo biri ku batora gusa, ahubwo ni ku bari mu mupira w’amaguru, ku bafana, ku bakinnyi, ku bahoze bakina ndetse n’abatoza.”
“Icya kabiri ni ko azemera kujya mu matora yo muri Werurwe [2027], ariko aho rwose ntekereza ko hazaba hari undi muntu uzahangana na we. Kugeza ubu uwo muntu sindamumenya.”
Kugeza Ishyirahamwe rya Ruhago muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF) n’iryo muri Azia (AFC), biri ku ruhande rwa Aleksander Čeferin, ariko bamwe mu banyamuryango baracyashyize amaboko kuri Infantino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!