Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports Aruna Moussa Madjaliwa, yatangaje ko akomeje kubabazwa n’ibivugwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ashinja kwanga kumuvuza, kumwima umushahara no gukomeza kumuteranya n’abafana kuri we akunda.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, uyu mukinnyi umaze amezi atatu atagaragara mu kibuga yavuze ko yagize imvune ikomeye ariko ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga ntibubihe agaciro kugeza aho we yifatiye icyemezo cyo kujya kwivuza burundu.
Madjaliwa yatangaje ko ubusanzwe adakunda kuvuga ariko byabaye ngombwa ko abwira abafana ba Rayon Sports ukuri kw’ibyamubayeho nyuma y’ibimaze iminsi bitangazwa.
Yagize ati“Birakwiye ko abafana ba Rayon Sports bamenya ukuri. Nge maze amezi atatu mvunitse, ubwo nagiraga imvune nta muyobozi n’umwe washatse kumbaza uko meze, nahamagaye Perezida n’umunyamabanga ntihagira unyitaba. Naboherereje ubutumwa bugufi inshuro nyinshi ntihagira unsubiza”.
“Nahisemo kwigira kwa Dr Claude amara ukwezi anyitaho ari na bwo abayobozi batangiye kumubaza uko meze. Numvise ntangiye gukira nsubira mu myitozo ariko ngezeyo bihita byanga biba ngombwa ko nsubira kwivuza. Nongeye kumara ukundi kwezi kose nivuza mu Rwanda nta muyobozi numwe umfashije byose narabyikoreraga nkoresheje amafaranga yange”.
Madjaliwa yakomeje avuga ko nyuma y’amezi abiri yivuza adakira, yongeye kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bareka akajya kureba umuganga mu Burundi usanzwe uzi imvune ye ariko na bwo ngo bukomeza guterera agate mu ryinyo ndetse ntihagira umusubiza mu butumwa bwinshi yatweretse yabandikiye.
Nyuma y’uko bibaye ngombwa ko yongera kwikora mu mufuka akajya kwivuze, ngo yaje kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yakize noneho bamwoherereza itike imuzana ariko aba bamubwira ko byakunda ari uko yemeye ko bazayakata ku mushahara byatumye abyanga aritegera gusa ngo atungurwa n’uko yakirijwe ibaruwa imusaba ibisobanuro ko yataye akazi.
Yakomeje agira ati "Ikintu nshaka kuvuga ni uko bareka kunyangiriza izina. Nge ubusanzwe sinkunda kuvuga ariko bo bamvuzeho byinshi bitari byo none abafana ba Rayon Sports bose bambona nk’umuntu mubi kandi nge sindi mubi abayobozi ba Rayon Sports ni bo bagome”.
“Numvise bavuga ngo hari agatsiko kabyihishe inyuma kantuma, ngo ibi n’ibi, njye siko nteye. Nta bantu babyihishe inyuma bambuza gukinira Rayon Sports, ibi ni ubuzima bwanjye. Ubu ninjye wishimiye kumara amezi atatu ntakina? Bagenzi banjye bari gufata agahimbazamusyi njye ntayo mbona, urumva nishimye? Ntabwo bishoboka.
Ndabwira abafana ba Rayon ko ibyo bari kumva ari ibihuha, bamenye ko maze amezi abiri ntabona umushahara kandi ndarwaye. Ninjye uri kwirwanaho ku mvune nagize, nta wundi uri kumfasha”.
“Nge ndi umunyamahanga baba bumva mbayeho nte? Nishyura iki? Mfite ibimenyetso byose muri Telefone y’ibyo twavuganye. Ubu koko nakwanga gukina ndi muzima? Bagenzi bange bari kubona Prime kuko bakinnye ubuse nge ndayanze”.
Aruna Moussa Madjaliwa waje muri iyi kipe avuye mu Burundi aheruka gukinira Rayon Sports tariki ya 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS ibitego 4-1. Uyu yahise agira imvune y’agatsinsino yagiye ikomera bigatuma amara igihe kinini kurusha icyari cyitezwe.
Uyu mukinnyi wagarutse mu myitozo muri Rayon Sports yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko akiri Madjaliwa bazi kandi yiteguye kongera kubigaragariza namara gukira neza, avuga ko ibivugwa ko ashaka kugenda ntaho bishingiye kuko we gahunda afite ari ukubahiriza amasezerano y’imyaka ibiri afite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!