Abatoza b’amakipe yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2026, i Kigali, bashimye uko u Rwanda rwateguye iri rushanwa rirangira hakinwa umukino wa Rayon Sports yo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya.
Nyuma y’imyaka irindwi, u Rwanda rwongeye kwakira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu Karere ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA).
Ni irushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho kuva mu 2002 atanga amafaranga y’ibihembo bitangwa ku makipe yitwaye neza, muri uyu mwaka rikaba ryarahatanyemo amakipe 12 yo mu bihugu icyenda.
Tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu batoza b’amakipe yitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’uko irushanwa ryateguwe.
Hababuu Ali Omar utoza KVZ SC yagize ati “Ryari irushanwa riteguwe neza, kandi twarishimye cyane kuko ryaduhaye amahirwe yo gutegura umwaka utaha w’imikino.”
Guy Bukasa Misakabu utoza Al Hilal SC ikina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa, yashimye imitegurire y’irushanwa ikipe ye yateyemo inkunga y’ibihumbi 100$ kugira ngo rigende neza.
Ati “CECAFA Kagame Cup yaduhaye amahirwe yo gusuzuma abakinnyi bacu ngo turebe uko biteguye umwaka tuzagirmo akazi kenshi. U Rwanda rwakiriye neza, twanyuzwe n’irushanwa.”
Saber Ben Jabria utoza Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo ihanganira umwanya wa gatatu, we yavuze ko “irushanwa ryari ryiza kandi u Rwanda rwariteguye rwabikoze neza. By’umwihariko njye nk’umutoza mushya namenye abakinnyi mfite.”
Steven Robert Barker wa Simba SC avuga ko “u Rwanda rwateguye neza kuko rufatanyije na CECAFA. Yari amahirwe yo gususuzuma abakinnyi bacu.”
Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sport FC ikina umukino wa nyuma, yagaragaje ko yashimye uko CECAFA yafatanyije n’u Rwanda gutegura irushanwa ryiza.
Dadir Amin Ali utoza Mogadishu City Club yavuze ko uko iri rushanwa ryateguwe byamuhaye ishusho y’uko akwiriye kwitwara mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Kadir Ahmed Robleh wa Garde Republicaine yavuze ko yatunguwe n’urwego u Rwanda rugezeho mu gutegura amarushanwa nk’aya ari ku rwego mpuzamahanga.
Taleb Abderrahim utoza APR FC ntiyishimiye kuba yarasezerewe mu irushanwa hakiri kare cyane, ariko nubwo bimeze bityo ashima imitegurire yaryo n’uko ryagenze.
Charles Kwabian Akonnor wa Gor Mahia FC witeguye umukino wa nyuma, yagaragaje ari rimwe mu marushanwa ateguye neza yitabiriye.
Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup urabera kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, saa Moya z’ijoro, ukaza kubanzirizwa n’uwa Jamus FC na Al Hilal SC zihatanira umwanya wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!