Abatoza 32 b’imikino itandukanye ndetse n’abana 100, bahawe ubumenyi bwifashisha ikoranabuhanga buzabafasha gukemura ikibazo cy’impano zizimira zikiri mu ntangiriro.
Ni ubumenyi bwatanzwe n’abatoza b’Abayapani muri gahunda yo kuzamura siporo muri Afurika yiswe CHEZA, yabaye mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Mutarama 2026.
Abana bari hagati y’imyaka itanu na 17 bakina imikino yiganjemo Ngororamubiri, Iteramakofe, Karate, Basketball n’umupira w’amaguru.
Aba bose bigiye hamwe uko ureba ubushobozi umwana afite, niba akina karate hakarebwa iminota ashobora kumara afunze igipfunsi, iminota ashobora kumara yarekuye umugeri, ibilo afite, uburebure n’ibindi.
Kumenya ubushobozi umwana afite bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryakozwe n’aba barimu b’Abayapani, aho ushyiramo imyirondoro y’umwana, ibimuranga, uburyo bw’imikinire ye, imbaraga ze n’ibindi byose bisabwa.
Icyo gihe ryerekana niba ubushobozi bw’umukinnyi bukura cyangwa bugabanuka, bityo akaba yagirwa inama yo kujya mu bindi ashoboye hakiri kare, atarinze guta umwanya mu mukino utazagira aho umugeza.
Umuyobozi Mukuru wa SGI- Sports Academy yateguye aya masomo ifatanyije n’umushinga CHEZA w’Abayapani, Rurangayire Guy, yavuze ko ubu buryo buzasubiza ikibazo cy’impano zizimira zigeze mu gihe cyo gutanga umusaruro.
Yagize ati “Ibipimo twafashe tuzabihuza tujye tumenya aho umwana agomba kuba ari. Icyo gihe tuzamenya ibyo umwana yagabanya n’ibyo yakongera, tumufashe kumenya impano ye n’uko yakurikiranwa.”
“Ibi bizadufasha gukemura na cya kibazo cy’uko tugira abana begukana imidali ari bato ariko bagira imyaka 18 tukababura. Umwana azajya aza atubwira ko ashaka gusiganwa ku maguru ariko nitureba imibare dusange yaba mwiza muri Volleyball.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!