Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahaye inshingano abasifuzi bagiriwe icyizere cyo kuzasifura amarushanwa ritegura, harimo CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’amajonjora y’Igikombe cya Afurika. Aba barimo umunani b’Abanyarwanda.
Kuva muri Nzeri n’Ukwakira 2026, amakipe y’ibihugu ndetse n’amakipe yitwaye neza iwayo, aratangira guhatana mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye muri Afurika.
Ni amarushanwa azaba akenewemo abasifuzi benshi kandi bari ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo bazayobore imikino mu bihugu bizayakira.
Abasifuzi b’Abanyarwanda batoranyijwe ni Uwikunda Samuel, Rulisa Patience, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier, Nsabimana Céléstin, Mugabo Eric, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.
Nsabimana Céléstin yahawe kuzayobora umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza Association Sportive du Pan Sahel Initiative yo muri Tchad na Club Omnisports de Korhogo yo muri Côte d’Ivoire.
Uyu mukino uzakinwa ku wa 4 Nzeri, uzagaragaraho Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel nk’abungiriza mu gihe Uwikunda Samuel azaba ari umusifuzi wa kane.
Rulisa Patience yahawe kuzayobora umukino uzahuza Pyramids FC yo mu Misiri na Gor Mahia yo muri Kenya, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.
Azungirizwa na Mutuyimana Dieudonné na Mugabo Eric, uwa kane abe Uwikunda Samuel. Umukino uteganyijwe ku wa 13 Nzeri 2026.
Uwikunda Samuel umenyereye imikino y’amakipe y’ibihugu, ni we uzayobora umukino uzahuza Ibirwa bya Comores na Namibia, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.
Muri uwo mukino uteganyijwe ku wa 29 Nzeri, azaba yungirijwe na Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier mu mpande, mu gihe Nsabimana Céléstin azaba ari we musifuzi wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!