Ikipe ya Kiyovu Sports iteganya kugura abakinnyi bane bashya, yongereye amasezerano batanu barimo Kapiteni wayo, Mbonyingabo Régis.
Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yasoreje ku mwanya wa gatatu mu mwaka w’imikino wa 2025/26, nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Rayon Sports zari zihataniye umwanya wa kabiri utanga itike yo gukina CAF Confederation Cup.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n’umusaruro babonye kuko mbere bifuzaga umwanya wa kane, bityo bahisemo kongera amasezerano bamwe mu bakinnyi bagize uruhare mu kubona umwanya wa gatatu.
Abahawe amasezerano mashya ni Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ’Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Régis, bose basinye imyaka ibiri.
Ati “Ni abakinnyi basoje amasezerano muri Kiyovu Sports ariko bagaragaje ubwitange n’ubushake, barimo Keddy, Mbonyingabo Régis, Bayo, Kamoso na Djihad. Umukinnyi wese wagaragaje ko afite ubwitange afite amahirwe yo kongera amasezerano. Mbere yo kugura abakinnyi bashya tugomba kureba ku bo dusanganywe.”
Yongeyeho ko bateganya kugura abakinnyi bane bashya, ariko bose bazagurwa nyuma yo kubona umutoza mushya muri iyi mpeshyi.
Ati “Biragoye ko ikipe yatwara igikombe idafite nibura 75% by’abakinnyi imaranye imyaka itatu. Turashaka kubanza kubona umutoza tukamwereka abakinnyi dufite, akareba aho twakongera imbaraga. Ntabwo tuzarenza abakinnyi bane bashya. Tuzashaka umwanya wa kabiri, nidukora neza tubone uwa mbere.”
Kiyovu Sports yatojwe na Sebarera Ayubu mu mezi abiri ya nyuma y’umwaka w’imikino wa 2025/26. Uyu mutoza yari asanzwe ari umwungiriza wa Haringingo Francis werekeje muri Rayon Sports mu mpera za Werurwe.
Kuri ubu mu batoza bavugwa muri iyi kipe harimo Gatera Moussa watozaga AS Muhanga yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri na Rwasamanzi Yves utoza Marine FC. Bivugwa kandi ko uzahabwa akazi, azungirizwa na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wakiniye iyi kipe.
Biteganyijwe ko BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, ariko mbere yaho, tariki ya 30 Kanama ari bwo hazaba FERWAFA Super Cup ikinwa n’ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda buheruka gutangaza ko hari icyifuzo ko Kiyovu Sports na Police FC zakwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports mu makipe azakina CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!