Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko bagiye gutangaza abakinnyi babiri bakomeye bazongera ku bo basanzwe bafite.
Rayon Sports yaherukaga gutangaza umukinnyi ukina mu bwugarizi wiyongereyemo nyuma ya CECAFA.
Yavuze ko nyuma ya CECAFA Kagame Cup 2026 babonye hakenewe abakinnyi batatu, ndetse umwe yamaze gutangazwa ariko abandi babiri bateganyijwe gutangazwa kuri uyu wa 14 Kanama 2026.
Ati “Aba-Rayon bitegure ko bikunze uyu munsi hari indi ntwaro ya kirimbuzi ndetse n’indi dushobora kongeramo uyu munsi cyangwa ejo.”
Aba bakinnyi barimo ukina hagati n’ukina mu busatirizi. Aba kandi biteguye gukoreshwa mu mikino Nyafurika Rayon Sports izakina.
Ati “Igisigaye ni ukubatangaza na ho ibindi byose by’ingenzi byarangiye ku buryo kubashyira mu rutonde rwa bagenzi babo ababishinzwe barimo kubikora”
Yavuze ko umunyezamu Drissa Kouyaté wagaragaje ko atabona umwanya wo gukina, impande zombi ziraganira zumvikana ku buryo bwo gutandukana.
Yasobanuye ko hari abakinnyi benshi bafitiye imyenda y’amafaranga baguzwe mu mwaka ushize w’imikino ariko hari gukorwa ibishoboka ngo ayo babona yifashishwe mu kubishyura.
Rayon Sports yatwaye CECAFA Kagame Cup 2026 idatinzwe umukino n’umwe muri itanu yakinnye ndetse kugeza ubu nta mukino yari yatakaza mu mikino yo kwitegura shampiyona ya 2026/2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!