IGIHE

Abanyarwanda n’inzoga mu mibare

0 14-08-2026 - saa 11:30, Iradukunda Olivier

Inzego zitandukanye za leta zahagurukiye ikibazo cy’inzoga nyinshi zugarije urubyiruko, zangiza ubuzima bwabo kugeza ubwo iz’ubwoko butandukanye ziganjemo iz’ibyuma zikuwe ku isoko ndetse n’inganda zazo zirafungwa.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tuganeyezu Oreste, ku wa 13 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga ababarizwa muri siporo zitandukanye, mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu rizira ibiyobyabwenge, yatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko ku muntu utangiye kunywa inzoga afite kuva ku myaka 12 kumanura, aba afite hafi 41% y’ibyago byo kuba imbata yazo.

Uko zamuka atinda kunywa inzoga, ni ko byongera amahirwe yo kutabatwa na zo.

Umwana utangiye kunywa inzoga afite myaka 18, aba afite ibyago byo kubatwa na zo bingana na 17%. Ku musore w’imyaka 25, iyo atangiye kunywa inzoga ibyago byo kunywa inzoga biba bigeze ku 8%.

Inzoga zangiza umubiri w’uzinywa, iyo agenda yongera ingano y’izo anywa. Kuva muri Gashyantare 2026, ni bwo imibare y’abagirwaho ingaruka mbi ziterwa n’inzoga batangiye kwiyongera.

Nk’urugero rwo mu Karere ka Bugesera, abaturage barenga 200 bageze kwa muganga kubera ingaruka z’inzoga. Muri abo hapfuyemo 24, kugeza muri uku kwezi kwa Kanama 2026, abarega 50 bishwe n’ingaruka z’inzoga.

Hari abaturage barenga 100 bahumye kubera inzoga. Ni ukuvuga ko mu mezi umunani gusa yo muri uyu mwaka wa 2026, abaturage 500 bo hirya no hino mu gihugu bagiye kwivuza kubera ingaruka z’inzoga.

Igenzura ku baturage babaswe n’inzoga, ryagaragaje ko abarenga ibihumbi 11 babaswe na zo. Uyu mubare ushobora kwiyongera nubwo hahagaritswe zimwe mu zo banywaga.

Mu mwaka umwe, ibitaro bivura indwara zo mu mutwe mu Rwanda byakira abarenga ibihumbi 3000 kubera ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi.

Kugeza ubu hari Abanyarwanda barenga 20 bari ku mashini ziyungurura amaraso kubera inzoga.

Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda banywa inzoga.

Mu bagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y’imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%. Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.

Ku bijyanye n’aho batuye, abagabo bo mu mijyi banywa inzoga ku kigero cya 48,8%, mu gihe abo mu cyaro ari 50,9%, bigaragaza ko itandukaniro ritari rinini cyane ugereranyije n’aho batuye.

Umujyi wa Kigali ufite abagabo banywa inzoga bangana na 49,7%, Intara y’Amajyepfo ikagira 54,1%, iy’Iburengerazuba ikagira 45,3%, iy’Amajyaruguru ikagira 59,4%, naho iy’Iburasirazuba ikagira 45,7%.

Dr. Tuganeyezu Oreste yagaragaje uko inzoga zibata uzinywa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza