Umubare w’abafana bazareba imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kuri stade zo muri Cameroun wagejejwe kuri 80% z’ubushobozi bwazo ku mikino irimo iki gihugu cyakiriye na 60% ku yindi mikino y’irushanwa.
Iyi ntambwe yatewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nyuma yo kuganira na guverinoma ya Cameroun ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abafana bitabira imikino izaba hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022 bagomba kuba barikingije byuzuye ndetse bakerekana ko bipimishije COVID-19 kandi batayirwaye.
Kugeza ubu ariko, abagera kuri 2% ni bo bamaze gufata inkingo zombi muri Cameroun nk’uko imibare iheruka ibigaragaza, ariko hari amakuru avuga ko abantu benshi batangiye kwikingiza kugira ngo bazabashe kugura amatike.
Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika yagize iti “CAF izakomeza gukurikirana ibijyanye n’ubuzima kandi izajya ifata ingamba mu gihe bibaye ngombwa.”
Ku Cyumweru saa Kumi n’ebyiri, Cameroun izatangira Igikombe cya Afurika ikina na Burkina Faso kuri Olembe Stadium y’i Yaoundé, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.000.
Nubwo imyiteguro y’Igikombe cya Afurika igeze kure, n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurero mu makipe azakina iri rushanwa.
Cap-Vert iri mu Itsinda A hamwe na Cameroun, iherutse gutangaza ko hari ubwandu ifite ndetse umutoza Bubista ni umwe mu banduye, kongeraho abakinnyi batandatu barimo abanyezamu babiri mu gihe izatangirira kuri Ethiopia ku Cyumweru.
Sénégal yageze ku mukino wa nyuma mu 2019, yatinze kwerekeza muri Cameroun nyuma y’uko Saliou Ciss, Mamadou Loum na Habib Diallo banduye COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi bakekwa.
Rutahizamu wa Tunisia, Seifeddine Jaziri na Youssef Msakni ukina ku mpande, na bo basanzwemo iki cyorezo muri iki cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!