Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone, John Keister, yavuze ko yakiriye ubutumwa bumutera ubwoba, buvuga ko ashobora kwicwa bitewe n’abakinnyi yahamagaye ngo bazakine Igikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun guhera ku Cyumweru.
Keister w’imyaka 51, yakiriye ubutumwa bubiri bumutera ubwoba kubera abakinnyi yongeye mu Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone umunsi umwe mbere y’uko atangaza urutonde rwa 28 azajyana mu Gikombe cya Afurika ndetse yamaze kubimenyesha polisi yo muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Aganira na BBC Sport Africa, uyu mutoza yagize ati “Ndatekereza ko bibabaje cyane kuba bigeze kuri uru rwego. Urugendo rwose rw’ubuzima waba urimo, ntawe ukwiye ibintu nka biriya.”
Yakomeje agira ati “Sintekereza ko bikwiye kugera ko aho nterwa ubwoba kuko abantu bumva ko abakinnyi bakwiye kuba mu ikipe tuzakinisha.”
John Keister yakiniye amakipe atandukanye arimo Walsall na Margate mu gihe yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone hagati ya 1997 na 2003.
Kuri ubu, ari gutoza Sierra Leone ku nshuro ya kabiri. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 108 ku rutonde rwa FIFA, kigiye kwitabira Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1996.
Keister yavuze ko banyuze muri byinshi kugira ngo babone itike y’Igikombe cya Afurika bityo nta wakabaye amwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba.
Ati “Twavuye kure kandi nta mpamvu y’ibi. Mfite umuryango, nita ku bakinyi kandi mfite akazi ko gukora. Birambabaza. Tutitaye ku kazi, hari icyo nkwiye kubikoraho.”
Ikipe ya Sierra Leone irimo myugariro Steven Caulker wigeze gukinira u Bwongereza na Kei Kamara wakiniye Middlesbrough, iri mu Itsinda E hamwe na Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka, Côte d’Ivoire na Guinée Equatoriale.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!