Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Lions de l’Atlas, yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, itsinda Ghana igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda C wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo kuri uyu wa Mbere.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Sofiane Boufal ku munota wa 83 ubwo yateraga mu izamu umupira wari utakajwe na Thomas Partey, umunyezamu Joseph Luke Wollacot ananirwa kuwugarura.
Amakipe yombi yatangiye asatira, Maroc ibona uburyo burimo ubwa Kapiteni wayo, Ghanem Saiss, wateye umupira n’umutwe ugaca ku ruhande mbere y’uko Zakaria Aboukhlal atera umupira wakuwemo n’umunyezamu wa Ghana.
Joseph Paintsil yabonye uburyo bwiza ku ruhande rwa Ghana ubwo yacengaga ba myugariro babiri ba Maroc, ariko ishoti yateye rica hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Yassine Bounou.
Bounou yafashije Maroc kuguma mu mukino ubwo yakuragamo ishoti ryatewe na Joseph Paintsil ku munota wa 72, umupira awohereza muri koruneri.
Maroc yatsinze igitego ku munota wa 83, yashoboraga kubona ikindi ku munota wa 87, ariko umunyezamu wa Ghana akuramo umupira ukomeye watewe n’Abanya-Maroc.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Gabon itsinze Ibirwa bya Comores igitego 1-0 cyinjijwe na Aaron Boupendza mu gice cya mbere.
Guinée na Sénégal zatangiye neza mu Itsinda B
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere ni iyo mu Itsinda B aho Sénégal yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 cyinjijwe na Sadio Mané kuri penaliti yo ku munota wa karindwi w’inyongera.
Guinée na yo yatangiye neza irushanwa ubwo yatsindaga Malawi igitego 1-0 cyinjijwe na Issiga Sylla ku munota wa 36.
Kuri uyu mukino, Umunyarwandakazi Mukansanga Salma uri mu basifuzi bane b’abagore bari mu Gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, yari afite inshingano z’umusifuzi wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!