Ibihugu bizibasirwa na COVID-19 mu Gikombe cya Afurika kigiye kubera muri Cameroun, bizajya bisabwa gukinisha abakinnyi 11 nubwo baba nta munyezamu urimo cyangwa biterwe mpaga y’ibitego 2-0.
Amabwiriza mashya y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) azagenga imikino ya CAN 2021 ateganya ko ikipe yakinisha abakinnyi 11 nubwo nta n’umwe muri bo waba usanzwe ari umunyezamu.
Avuga kandi ko buri kipe izaba yemerewe gusimbuza inshuro eshanu mu gihe izanga gukina izaterwa mpaga y’ibitego 2-0.
Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’uko ibihugu byinshi byagaragaje ko bimaze kurwaza COVID-19 muri benshi bagize amakipe.
CAF yavuze ko “mu gihe hari ikibazo cyihariye”, komite ishinzwe gutegura irushanwa “izafata icyemezo gikwiye”.
Ku wa Gatanu, Misiri yatinze kujya muri Cameroun nyuma yo guhagarika imyitozo ubwo hari ubwandu bwa COVID-19 bwari bumaze kugaragara mu ikipe, byatumye iki gihugu kimaze kwegukana irushanwa inshuro zirindwi kigenda ku wa Gatandatu.
Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri ba Gabon banduye COVID-19 ku wa Kane.
Guinée yagiye muri Cameroun isize batanu mu bayigize i Kigali nyuma yo gusangwamo COVID-19, abo barimo myugariro Mikael Dyrestam, Morlaye Sylla ukina hagati na rutahizamu Seydouba Soumah.
Cap-Vert na Gambia igiye gukina Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere, biri mu bihugu byatangaje ko bifite ubwandu bwinshi bwa COVID-19 kimwe na Tunisia ubwo yiteguraga iri rushanwa.
Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka kiratangira kuri iki Cyumweru, aho umukino wa mbere uhuza Cameroun na Burkina Faso saa Kumi n’ebyiri naho Ethiopia ihure na Cap-Vert saa Tatu z’ijoro.
Burkina Faso iravugwamo abakinnyi bane banduye COVID-19 mu hari n’undi uyikekwaho mbere yo guhura na Cameroun kuri iki Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!