IGIHE

Ibishashi byaturikijwe! RSSB Tigers BBC yishimiye Igikombe cya BAL 2026 bidasanzwe (Amafoto)

0 14-06-2026 - saa 01:13, Iradukunda Olivier

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2026, wari umunsi w’amateka kuri RSSB Tigers BBC yakoze ibirori bidasanzwe byo kwishimira Igikombe cya Basketball League (BAL 2026), ari na yo kipe rukumbi yabikoze yo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo gutambagiza igikombe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyitabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.

Nyuma yo kwereka abatuye mu Mujyi wa Kigali iki gikombe, cyerekejwe kuri Kigali Convention Centre (KCC), ahari hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyarimo n’abaririmbyi batandukanye.

Mu basusurukije ababyitabiriye bari benshi cyane harimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King baririmbye indirimbo zabo zikunzwe.

Ikindi gikorwa cyabaye ni uguturitsa ibishashi mu kirere, ibidasanzwe bikorwa n’andi makipe yegukana amarushanwa atandukanye mu Rwanda.

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026) riheruka gusorezwa i Kigali ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, ari no ku nshuro ya gatandatu ryari rihabereye, RSSB Tigers BBC yaryegukanye itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88.

Igikombe cyari giteretse aho buri wese akibona
Abagiye kwakira RSSB Tigers BBC bari benshi mu ihuriro ry'imihanda kuri KCC
RSSB Tigers yabonye ikomeje kwerekana ko yanejejwe no kwegukana BAL 2026
Ibirori byari akataraboneka
Igikombe cya BAL cyegukanw n'umugabo kigasiba undi
Axel Olenga Mpoyo ni umwe mu bakinnyi bafashije RSSB Tigers BBC kwegukana BAL 2026
Kenny Sol yaririmbiye abakunzi ba RSSB Tigers BBC
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Kenny Sol yishimiwe n'abafana
Uku ni ko Kenny Sol yaserutse ku rubyiniro
Igitaramo cyabereye mu ihuriro ry'imihanda kuri KCC
Igitaramo cyabaye mu masaha ya nijoro nubwo ibiriro byatangiye ku manywa
Ariel Wayz yishimiwe ku rubyiniro
Ariel Wayz yasusurukije abakunzi ba RSSB Tigers BBC
Juno Kizigenza usanzwe ari umukunzi wa Basketball na we yateruye ku gikombe
Juno Kizigenza yaririmbye anyuzamo yereka abafana igikombe cyegukanywe na RSSB Tigers BBC
Juno Kizigenza yaririmbye indirimbo zishimiwe n'abafana
Angell Mutoni na we ari mu bahanzi basusurukije abafana
Ntore Habimana yakoze akazi katoroshye muri BAL 2026 afasha RSSB Tigers BBC kwegukana igikombe
Abafana beretse RSSB Tigers ko bakiyifite ku mutima
Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori
Kwinjira muri ibi birori byari ubuntu
Juno Kizigenza yateraga akikirizwa n'abafana
Juno Kizigenza yagize umwanya wo kuririmbira abakunzi be
Ibishashi bituritswa umwaka urangiye, byaturikijwe kubera RSSB Tigers yanditse amateka
RSSB Tigers yanditse amateka ari ubwa mbere igiye mu irushanwa
Ibishashi nk'ibi byo kwishimira intsinzi ntabwo bimenyerewe
Ibishashi byaturikijwe mu rwego rwo kwishimira amateka yanditswe na RSSB Tigers
Abari kuri KCC babonye kwishimira intsinzi bitamenyerewe mu Rwanda
Ibishashi byaturikirijwe hafi ya KCC
Abakunzi ba RSSB Tigers banejejwe n'ibirori yabateguriye
Abafana bari benshi bari kuririmbana n'abahanzi bateguwe muri iki gitaramo
Ni ibirori byabaye mu masaha ya nijoro

Amafoto: Kwizera Herve & Habyarimana Raoul

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza