IGIHE

Uko umukino wa Basketball uri kwifashishwa mu kurwanya ihohoterwa muri Kayonza

0 4-09-2026 - saa 12:03, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwavuze ko umukino wa Basketball ukomeje kubafasha mu kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo cyane cyane mu rubyiruko n’abagore.

Uyu mukino kuri ubu uri kwitabirwa n’abagore bakuze watangijwe na Shooting Touch Rwanda mu mirenge ine ari yo Rwinkwavu, Nyamirama, Rukara na Mukarange. Kuri ubu abarenga 4600 ni bo bawukina umunsi ku munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bugaragaza ko mu 2025/2026 habaruwe imiryango ibana mu makimbirane 689, igera kuri 609 iza kuyavamo bigizwemo uruhare n’ibikorwa bitandukanye byakozwe birimo n’uyu mukino wa Basketball, aho wifashishijwe mu kwigisha abagore benshi ibijyanye no kurwanya amakimbirane yagaragaraga mu ngo zabo.

Murekatete Laurence ufite imyaka 50, utuye mu Mudugudu wa Muzizi mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze ko amaze imyaka itandatu akina umukino wa Basketball, aho wamufashije kumenya amoko y’ihohoterwa ndetse binamufasha kwirinda guhohotera cyangwa guhohoterwa n’uwo bashakanye.

Yavuze ko kuva atangiye gukina uyu mukino ibijyanye n’amakimbirane yahise aranduka iwe mu rugo ati “Iyo umugore akina Basketball ntaho yahurira n’amabikirane iwe, hano turaza tugakina nyuma bakatuganiriza uko wakwirinda amakimbirane iwawe mu rugo, uko wakwirinda ihohoterwa kandi bakanabyigisha abana bacu, ubu umwana wanjye w’umukobwa iyo ari hano mba nizeye ko ari gukora siporo anigishwa.’’

Nikuze Florence utuye mu Mudugudu wa Buyonza, we yavuze ko ataratangira gukina uyu mukino yari umwe mu bagore bigunze bakundaga guhohoterwa, na we akabyitura abana be. Yavuze ko ubwo yatangiraga gukina Basketball byatumye afunguka amaso, arigishwa ndetse anabasha kugira urugo rwiza rutarangwamo amakimbirane.

Ati “Kera sinarinzi kuganira neza n’umugabo wanjye ariko ubu aho ntangiriye gukina Basketball, banyigishije guca bugufi no kujya inama aho guhangana.’’

Umutoni Uwase Tidjala wo mu Murenge wa Rwinkwavu we yavuze ko nk’umwana ukiga mu mashuri yisumbuye gukina Basketball byamufashije kwiga ku kigo cyiza mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko kandi kubera ibiganiro awuboneramo yishimira uburyo byamuhumuye amaso ku buryo adashobora no gutekereza kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere impano, Haguma Sacha, yavuze ko bahisemo kwifashisha umukino wa Basketball kugira ngo bigishe abakiri bato ndetse n’abagore kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse no kurwanya amakimbirane. Yavuze ko bifashisha abayobozi n’abandi bantu batandukanye batanga ibiganiro nyuma y’imyitozo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kayonza, Sanyu Vianney, yavuze ko umukino wa Basketball wabafashije cyane kurwanya amoko y’ihohoterwa yose mu rubyiruko ndetse no mu bagore. Yavuze ko kandi amakimbirane yo mu ngo mu bagore bawukina yagiye agabanuka mu buryo bugaragara.

Kugeza ubu imirenge ine yo muri aka Karere ka Kayonza irimo Rukara, Rwinkwavu, Nyamirama na Mukarange ni yo ikoreramo Shooting Touch, aho abaturage 4653 ari bo bagerwaho n’uyu mukino. Abagera ku 3423 akaba ari abagore mu gihe abasigaye ari urubyiruko.

Abagore bakuze bavuga ko gukina Basketball byabafashije kurwanya amakimbirane mu ngo zabo
Urubyiruko na rwo ruhabwa amahirwe yo kwigishwa uyu mukino rukanigishwa uko rwarwanya ihohoterwa
Ku myaka 50, Murekatete abasha gukina Basketball
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza