Icyamamare mu mukino wa Basketball, Stephen Curry, ukinira ikipe ya Golden State Warriors yasinye amasezerano y’imyaka 10 yo gukorana n’uruganda rukora inkweto rwo mu Bushinwa rwa Li-Ning, nyuma y’imyaka 13 akorana na Under Armour.
Ni mu butumwa uyu mukinnyi ufite amateka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026,
Curry yavuze ko imikoranire ye na Li-Ning irenze ibijyanye n’inkweto, ahubwo ko ari ubufatanye bw’ibihe bidashira hamwe n’uruganda rwita ku mukino wa Basketball.
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo Stephen Curry w’imyaka 38 yatandukanye n’uruganda rukora inkweto rwa Under Armour, aho buri mwaka rwakoraga inkweto zamwitiriwe ‘Curry Brand’.
Uruganda rwa Li-Ning bagiye gukorana rusanzwe rukorana n’abandi bakinnyi ba Basketball bakomeye barimo Jimmy Butler III bakinana, Dwyane Wade uri muri ba nyiri Utah Jazz wanakiniye amakipe yo muri NBA arimo Miami Heat, akaba yarayrekejemo akiri umukinnyi mu 2012.
Biteganyijwe ko uruganda rwa Li-Ning ruzafatanya na Stephen Curry, bagafungura amaduka yihariye y’izi nkweto muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bushinwa.
Li Ning yashinzwe mu 1990 na Li Ning, yari isanzwe izwi cyane ku bakina imikino ngororangingo, dore ko ari yo ikinwa cyane mu Bushinwa no mu bindi bihugu byinshi muri Asia, ariko ikaba yaranamamaye ahandi hose ku Isi.
Urukurikirane rw’inkweto zakorewe Dwyane Wade ruzwi nka ‘Way of Wade- WoW’, rwamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bituma abakinnyi benshi ku Isi ba Basketball baziyoboka.
Inkweto nyinshi za Li-Ning zigenewe Basketball zigurishwa hagati ya 120 y’Amadorali na 250 y’Amadorali (Hafi ibihumbi 170 Frw n’ibihumbi 360 Frw) bitewe n’ubwoko bwazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!