RSSB Tigers yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda ikinnye irushanwa mpuzamigabane rya “FIBA Intercontinental Cup”, yatangiye nabi itsindwa na Rytas Vilnius yo muri Lithuania manota 107-89.
Ni umukino wakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, mu nzu y’imikino ya National Indoor Stadium iri mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa.
Agace ka mbere k’umukino ntikagenze neza ku ruhande rw’iyi kipe yegukanye Basketball Africa League (BAL), kuko agace ka mbere karangiye yatsinzwe amanota 22-19.
Mu gace ka kabiri, RSSB Tigers yavuye inyuma itangira neza ndetse iminota irindwi yose yari iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota arindwi, gusa Rytas Vilnius irayigaranzura iyakuramo ndetse ijya mu karuhuko ikiyoboye ku manota 44-39.
Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka, yavuze ko “kunanirwa kuyobora umukino ngo dusoze neza agace ka kabiri, byatewe no kwiyizera birenze kuko bari bayoboye ikipe ikomeye, no kuba abo turi gukina bafite imbaraga.”
Ikipe ya Rytas Vilnius yari ifite imbaraga kurusha RSSB Tigers mu buryo bugaragara, yageze mu gace ka gatatu ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11, iyobora umukino kugeza karangiye ari amanota 79-59.
Abakinnyi ba Rytas Vilnius yo muri Lithuania bose batsindaga amanota muri uyu mukino, ariko ku ruhande rwa RSSB Tigers abakinnyi bayifashaga ni Teafale Lenard Jr na Craig Randall II.
Agace ka kane RSSB Tigers yagerageje gukina neza itsinda amanota 30-28, ariko Rytas Vilnius yri yakoze ikinyuranyo kinini, yegukana umukino ku manota 107-89.
Muri iri rushanwa rihuza amakipe yahize andi ku migabane, RSSB Tigers izakurikizaho Shanghai Sharks iri gukinira iwayo, mu mukino uteganyijwe ku wa 23 Nzeri 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!