RSSB Tigers yatsinze APR BBC amanota 96-94, Patriots itsinda REG BBC amanota 72-61, amakipe yose anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, ibyatumye hazitabazwa umukino wa gatanu.
Iyi mikino ya ½ yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera. APR BBC na REG zasabwaga gutsinda zikajya ku mukino wa nyuma ariko byarangiye zigaranzuwe.
Umukino wa Tigers na APR watangiye wihuta amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Tarik Bey na Teafale Leonard Jr. Agace ka mbere karangiye APR iyoboye n’amanota 25 kuri 16 ya Tigers.
Agace ka kabiri k’injyanamuntu, Tigers yagatangiye neza Zouzoua Mimi na Bey bakomeza kuyitsindira amanota menshi.
Icyakora, Ikipe y’Ingabo ntiyari kure kuko umukino wari wegeranye cyane. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 50-45.
Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane amakipe yombi atsindana, ikinyuranyo ari gito.
Aka gace karangiye, APR ikomeje kuyobora umukino n’amanota 72 kuri 65 ya Tigers.
Tigers yatangiye agace ka nyuma neza Zouzoua atsinda amanota menshi, inayobora umukino.
Mu minota ibiri ya nyuma ikinyuranyo cyari inota rimwe gusa. Umukino warangiye RSSB Tigers yigaranzuye APR BBC iyitsinda ku manota 96-94.
Amakipe yombi yahise anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri bityo hazitabazwa umukino wa gatanu uzagena ujya ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026 muri Petit Stade.
Undi mukino wabaye, Patriots nayo yigaranzuye REG BBC iyitsinda amanota 72-61 zombi zinganya intsinzi ebyiri, bityo zizakizwa n’umukino wa nyuma ku wa Gatanu.
Ikipe zizatsinda muri izi enye zizagera ku mukino wa nyuma, izindi zizahatanire umwanya wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!