Robeyns William Gerald ukina mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi 12 bazakinira u Rwanda muri Afrobasket 2021 izabera i Kigali hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Kuri iki Cyumweru ni bwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Dr Cheikh Sarr, yatangaje abakinnyi 12 ba nyuma azifashisha muri Afrobasket 2021.
Muri bo, harimo Robeyns William Gerald usanzwe ukinira VOO Liège mu Bubiligi ndetse ni bwo bwa mbere agiye gukinira u Rwanda nk’uko bimeze no kuri Sangwe Armel ukinira APR BBC.
Robeyns w’imyaka 25, yavukiye i Verviers mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi kuko nyina ari Umunyarwandakazi.
Mu batagaragaye kuri uru tonde rwa nyuma harimo Mugabe Aristide usanzwe ari Kapiteni wa Patriots BBC, Ntwari Marius Tresor, Nkusi Arnaud ndetse na Sagamba Sedar.
Muri iri rushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya gatandatu, ruzaba ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.
Umukino wa mbere w’u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na Angola mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021.
Mu nshuro eshanu u Rwanda rumaze kwitabira iki Gikombe cya Afurika, umwanya mwiza rwagize ni uwa cyenda mu 2009.
Abakinnyi 12 b’u Rwanda muri Afrobasket 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!