Umunyamerika, Russell Westbrook, ufite ibigwi muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga ku myaka 37.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifashishije amashusho arimo ijwi ry’umukinnyi wa filime Michael B. Jordan, agaragaza ko yasezeye.
Yagize ati “Igihe kimwe ntabwo umenya igihe cy’iherezo. Gusa ugomba kuhagera, ubu nanjye nahageze.”
Westbrook yari umwe mu bakinnyi bari gushakwa na Sacramento Kings na Washington Wizards, ariko we yahisemo guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga.
Yasoje gukina uyu mukino nyuma yo gukora ‘triple-doubles’ [gutsinda amanota ari hejuru ya 10 mu mukino, yakoze rebounds akanatanga imipira ivamo amanota] inshuro 209. Ni we uyoboye abandi mu babikoze muri uyu mukino.
Ni we mukinnyi kandi wakoze ‘triple-doubles’ nyinshi mu mwaka umwe w’imikino, aho mu 2016/17, yabikoze inshuro 42. Ni we wabaye umukinnyi mwiza muri uwo mwaka.
Mu myaka 18 amaze akina muri NBA yatsinze amanota 27.176. Yakiniye amakipe arimo Oklahoma City Thunder, Houston Rockets, Washington Wizards, Los Angeles Lakers, Los Angeles Clippers, Denver Nuggets na Sacramento Kings asorejemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!