Nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer, yemeye gushyira mu bikorwa ibihano yahawe na Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), birimo kwishyura miliyoni 30$ kubera kurenga ku mategeko yo guhemba abakinnyi.
Kuri uyu wa 14 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze ubutumwa bwihariye bwa Steve Ballmer nyuma y’ibihano yahawe na NBA.
LA Clippers yakomeje guhakana kenshi ibirego bigendanye no gukoresha nabi umutungo by’umwihariko guhemba abakinnyi imishahara y’umurengera, gusa uyu muyobozi yemeje ko bemeye gukurikiza ibihano bahawe nubwo bidakuraho ko barenganye.
Yagize ati “Ibi ni ibihe bigoye cyane kuri buri wese ufite aho ahuriye na LA Clippers, kuri njye ndicuza. Ndashaka gusaba imbabazi abafana n’abandi bayobozi b’amakipe bababajwe n’iki kibazo, ariko nemeye gufata inshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’ikipe.”
“Ibi turashaka kubisiga inyuma kandi twavuganye na NBA, ko twemeye ibihano kandi twishyuye miliyoni 30$. Nubwo hari ibyo tutarumvikanaho ku byagaragajwe muri raporo, aha turi si ho twifuza kuguma. Ni umwanya wo gufatanya nk’abagize ikipe, si umwanya wo gutandukana.”
Mu bihano byahawe LA Clippers harimo kwishyura amande ya miliyoni 30$, no guhagarikwa imyaka itanu idatoranya umukinnyi wa mbere mu bakinnyi bashya bagiye kwinjira muri NBA.
Steve Ballmer uyobora iyi kipe na we yahagaritswe mu bikorwa bya Basketball muri NBA mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse umukinnyi wayo Kawhi Leonard uvugwaho guhabwa umushahara w’umurengera akishyura ibihumbi 700$ by’amande.
Mu mwaka wa 2024 uyu mukinnyi yongereye amasezerano y’imyaka itatu, afite agaciro kangana na miliyoni 149,5$. Aha harimo miliyoni 49,2$ mu mwaka wa mbere, miliyoni 50$ mu mwaka wa kabiri na miliyoni 50,3$ mu mwaka wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!