IGIHE

Mukazayire n’abandi bayobozi bishimiye intsinzi ya RSSB Tigers

0 1-06-2026 - saa 01:48, Iradukunda Olivier

RSSB Tigers yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), ibyishimo bitaha mu Banyarwanda bose, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagaragariza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, ni bwo muri BK Arena habereye umukino wa nyuma ba BAL 2026, wahuje RSSB Tigers na Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi, dore ko Petro de Kuanda yawutangiye iyoboye ku manota 20-0, ariko mu minota yakurikiyeho RSSB Tigers irayigaranzura icyura umukino ku manota 90-88.

Iyi ntsinzi yakiriwe n’Abanyarwanda batandukanye guhera kuri Perezida Kagame wari muri BK Arena wakomeye amashyi abakinnyi nyuma yo guhesha ishema Igihugu.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abandi bayobozi bagaragaje amarangamutima yabo kuri iyi ntsinzi, aho bashimiye abakinnyi berekanye ko u Rwanda rukwiriye kuba igicumbi cy’imikino.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, ari na rwo muterankunga mukuru w’iyi kipe, yagize ati “Rwanda, twabikoze. Mwakoze cyane RSSB Tigers ndetse no ku bafana beza.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yanezerewe bidasanzwe, agira ati “Intsinzi bana b’u Rwanda! Mbega ibyishimo, mbega urugendo! RSSB Tigers, mwakoze kwimana u Rwanda. Dutewe ishema namwe”

Ati “Ubu dufite igikombe cy’irushanwa, igikombe cy’umukinnyi w’irushanwa (MVP), Craig Randall II, ndetse n’igikombe cy’umutoza w’umwaka, Mwinuka Henry Newton.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye abagize uruhare mu kubaka ikipe ya RSSB Tigers ikomeye, iri ku rwego rwo kwandika amateka.

Yagize ati “Murakaza neza Tigers BBC, kwihangana. Tuyoboye BAL 2026. RSSB Rwanda, Regis Rugemanshuro, Louise Kanyonga, FERWABA n’abandi mwese mwabigizemo uruhare, muri ab’indashyikirwa.”

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryashimiye iyi kipe yahagarariye izindi muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika kandi ikitwara neza.

Riti “RSSB Tigers begukanye shampiyona ya Basketball Africa League ya 2026. Aya ni amateka ku Rwanda, kandi dutewe ishema no kuba tuzanye iki gikombe mu rugo. Abafana mwarakoze, abadushyigikiye, umuryango wose wa RSSB n’abatugiriye icyizere bose.”

Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ishamikiyeho BAL, yagize iti “Mukomereze aho RSSB Tigers ku kwegukana irushanwa rya BAL 2026.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Juliana Kangeli Muganza, yagize ati “RSSB Tigers, umwana ukiri muto muri BAL, RSSB Tigers ni we wegukanye BAL yakinwe ku nshuro ya gatandatu, u Rwanda rutewe ishema nawe. Mbega umukino, mbega kuva inyuma, mbega umutima wo guhatana!”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yagize ati “Igikombe ni icyacu, twegukanye BAL 2026. Mukomereze aho, mwakoze ku bw’umukino w’agahebuzo, RSSB Tigers. Mwari mubikwiriye.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko amasegonda 15 y’uyu mukino yari amusazishije, ariko icyangombwa ari uko intsinzi yabonetse.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler isanzwe ifite n’ikipe ya Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, Nathalie Munyampenda, we yagize ati “Imana ishimwe.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari wasabye abafana guhaguruka bagafana ikipe igacyura umukino, yabashimiye agira ati “Turabikoze. Mwakoze.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko indirimbo ikwiriye ari ‘Intsinzi’, nyuma y’uko RSSB Tigers yegukanye irushanwa rya BAL 2026, ashimira Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda rwabigizemo uruhare.

Indi nkuru wasoma: RSSB Tigers yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye igikombe cya BAL (Amafoto)

Ntore Habimana yishimiye intsinzi yo kwegukana BAL 2026
Perezida Kagame yari muri BK Arena aho Abanyarwanda baherewe ibyishimo na RSSB Tigers
Madamu Jeannette Kagame yishimiye intsinzi ya RSSB Tigers
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye uyu mukino
Axel Olenga Mpoyo ni umwe mu bakinnyi beza RSSB BBC yari ifite mu irushanwa
Kapiteni wa RSSB Tigers, Antino Alvares ashyira igikombe bagenzi be
RSSB Tigers yakoze amateka muri BAL 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza