Umunyabigwi muri Basketball by’umwihariko muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), LeBron James, yavuye muri Los Angeles Lakers yari amazemo imyaka umunani.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, ni bwo Ikipe ya Los Angeles Lakers yashimye uyu munyabigwi ku bihe byiza yagiriye muri iyi kipe, harimo no kuyifasha kwegukana NBA mu 2020.
Mu gusubiza ubu butumwa, uyu mugabo w’imyaka 41, yagize ati “Mwarakoze cyane, mvugishije ukuri, kwambara umwambaro wa Mauve n’Umuhondo byari icyubahiro, unakomeza ubuhangange no gukora ibigwi.”
Biravugwa ko uyu mukinnyi ashobora guhita asanga umunyabigwi mugenzi we, Stephen Curry, muri Golden State Warriors, cyangwa agasubira mu ikipe ye ya Cleveland Cavaliers yatangiriyemo.
LeBron James umaze imyaka umunani muri LA Lakers, yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri NBA inshuro enye. Amaze gukina muri iyi shampiyona imyaka 23.
Byibuze mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yashoboye gutsinda amanota 23 ku mukino, atanga imipira irindwi ivamo ibindi, ndetse yanakora rebound esheshatu.
Mu mateka ye yabaye mu ikipe nziza y’umwaka inshuro 22, yegukana NBA inshuro enye. Ni na we uyoboye abandi gutsinda amanota menshi muri iyo shampiyona. Mu mikino 1622 yakinnye yatsinze amanota 43.440.
Yakiniye Miami Heat na Cleveland Cavaliers mbere y’uko ajya muri LA Lakers.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!