Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kamena 2026, kuri Kigali Convention Centre haturikirizwa ibishashi by’umuriro ‘fireworks’ mu rwego rwo kwishimira intsinzi RSSB Tigers BBC yegukanye muri BAL 2026.
Mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026) riheruka gusorezwa i Kigali ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, RSSB Tigers BBC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yaryegukanye. Yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88.
Mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena, hateguwe urugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali berekana igikombe begukanye.
Ni urugendo rusorezwa kuri Kigali Convention Centre, hakaza no guturitswa ibishashi mu kirere mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi. Umujyi wa Kigali wavuze ko ari ibishashi bituritswa “saa 23:00”.
Kuri Kigali Convention Centre haraza kuba hari abahanzi batandukanye, batoranyijwe kugira ngo bafashe iyi kipe n’abandi Banyarwanda baza kwifatanya na yo. Kwinjira ni ubuntu.
Abo bahanzi ni Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King.
RSSB Tigers ni imwe mu makipe ya Basketball amaze igihe gito ashinzwe ariko imaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Basketball mu Rwanda no muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!