Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya ‘FIBA U18 AfroBasket 2026 Zone 5’ itsinze Uganda amanota 70-65.
Uyu mu mukino wa ½ wabereye i Cairo mu Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026.
Ni umukino waranzwe n’ihangana rikomeye kuva utangiye, aho u Rwanda rwagaragaje imbaraga mu gace ka mbere no mu gace ka kabiri.
Ingimbi z’u Rwanda zatsinze agace ka mbere ku manota 17-13, mbere yo kongera ikinyuranyo mu gace ka kabiri karangiye zifite amanota 38-23.
Nyuma yo kujya kuruhuka iri imbere, Ikipe y’u Rwanda yahuye n’igitutu gikomeye cya Uganda mu gace ka gatatu. Abanya-Uganda bagarutse mu mukino bemye, batsinda ako gace amanota 27-4, bituma barangiza iminota 30 y’umukino basatiriye cyane u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje gusimburana mu gutsinda, kugeza ubwo Uganda yabashije kugabanya ikinyuranyo. U Rwanda rwakomeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma, ariko iminota 40 isanzwe irangira amakipe yombi anganya amanota 59-59, hiyambazwa iminota itanu y’inyongera.
Mu minota y’inyongera, u Rwanda rwarushije Uganda ruyitsinda amanota 11-6, rubona intsinzi y’amanota 70-65 ndetse rugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Ngabonziza Hugo Victor ni we watsinze amanota menshi mu bakinnyi b’u Rwanda no mu mukino muri rusange aho yatsinze 25, mu gihe Shammah Kwizera wa Uganda yatsinze amanota 20.
Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatatu, u Rwanda ruzahura n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri na Sudani y’Epfo.
Ni mu gihe abangavu bakina umukino wabo wa ½ guhera Saa Moya z’umugoroba aho bisobanura n’aba Kenya.
Igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa 5-16 Kanama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!