Ikipe ya RSSB Tigers BBC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, ni bwo muri BK Arena hakiniwe umukino wa nyuma wa Basketball Afica League, wari witabiriwe n’abafana 6.629.
Mu bakurikiye uyu mukino harimo na Perezida Kagame, witabiriye iyi mikino kuva itangiye, ari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida wa FIBA Africa, Anibal Aurelio Manave n’abandi.
Umukino wa watangijwe n’ibirori birimo imbyino za Kinyarwanda, zasusurukije abakunzi ba Basketball bari muri BK Arena, bari bamaze kureba umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wasize Al Ahly yo muri Libya itsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-98.
Umukino wa nyuma watangiye nabi ku ruhande rwa RSSB Tigers yari yitabiriye bwa mbere BAL, aho mu minota itandatu ya mbere y’umukino yatsinzwe amanota 20 itarabona na rimwe, icyakora ikakukuza kugeza agace ka mbere karangiye ari amanota 27 ya Petro de Luanda kuri 16 ya RSSB Tigers BBC.
Mu gace ka kabiri, Craig Randall II yakinnye neza atangira kubona amanota mu gakangara, ashyiramo amanota arenga 13 mu minota itanu yako ya mbere, ari na ko Mangok Mathiang yugarira neza kugeza amakipe yombi anganyije 37-37.
Mu minota ibiri ya nyuma y’aka gace, RSSB Tigers BBC yarushije bikomeye cyane Petro de Luanda, inafashwa n’umurindi w’abafana, iyobora umukino ku manota 42-37.
Mu karuhuko k’iki gice, umuririmbyi wo muri Nigeria, Olamide, yasusurukije abafana mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Infinity’ yafatanyije na Omah Lay, Issa Goal, Bobo, Motigbana n’izindi.
RSSB Tigers BBC itozwa na Henry Dennis Newton Mwinuka afatanyije na Kenneth Gasana na James Edward Maye Jr. yayoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota atanu, ibifashijwemo na Teafale Lenard Jr. washyiragamo amanota abiri inshuro nyinshi.
Ni mu gihe Aboubakar Gakou wa Petro de Luanda yatsindaga amanota menshi ashaka kugabanya iki kinyuranyo, kaza no kurangira RSSB Tigers BBC ifite amanota 61-59.
Agace ka kane kagitangira, Aboubakar Gakou yagize imvune avanwa mu kibuga, asimburwa na Cleusio Castro, wahise afasha ikipe gutsinda amanota yatumye RSSB Tigers BBC irushwa ikinyuranyo cy’amanota ane mu minota irindwi ya nyuma.
Abafana ba bari muri BK Arena bazamuye umurindi mu minota ine ya nyuma, RSSB Tigers iva inyuma yongera kurusha amanota atanu Petro de Luanda, ibifashijwemo na Craig Randall II.
Ibi byatumye umutoza wa Sergio Valdeolmillos Moreno yongera gusubiza Gakou mu kibuga kugira ngo amugarure mu mukino ariko biranga umukino urangira RSSB Tigers BBC itsinze umukino ku manota 90-88.
Craig Randall II wafashije RSSB Tigers BBC yahise aba umukinnyi mwiza w’irushanwa, mu gihe Muthiang Mangok yabaye umwiza wugarira.
Amafoto: Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!