IGIHE

Basketball: U Bufaransa buri kubyinira ku rukoma kubera Wembanyama ugiye kongera kubukinira

0 19-07-2026 - saa 09:57, Iradukunda Olivier

Umukinnyi ukomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Victor Wembanyama, agiye kongera gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa aherukamo mu Mikino Olempike ya 2024.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry Basketball mu Bufaransa (FFBB), ryavuze ko uyu mukinnyi ari umwe mu bazafasha Ikipe y’Igihugu mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Wembanyama yatoranyijwe mu bakinnyi bazakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 iteganyijwe muri Kanama 2026, aho u Bufaransa buzakina na Slovenia na Suède.

Uyu mukinnyi kandi w’imyaka 22 azakina imikino ya gicuti izabahuza na Serbia, icyumweru kimwe mbere y’imikino yo guhatana.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Frederic Fauthoux, yashimye kugaruka k’uyu mukinnyi mu Ikipe y’Igihugu. Ati “Ni ingenzi cyane ku hazaza h’umushinga w’ibyo twifuza kugeraho. Victor ni umuyobozi w’ikiragano gishya.”

Yakomeje ati “Turamukeneye hano kugira ngo umubano we n’abandi bakinnyi ugende neza, yaba mu kibuga no hanze yacyo.”

Wembanyama yanze kujya mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakinnye imikino ya Euro 2025, kuko yumvaga atarakira neza imvune y’urutugu, yanatumye adasoza neza umwaka w’imikino wa 2025/26.

Umwaka ushize w’imikino wa 2025/26 muri NBA, Wembanyama ukinira San Antonio Spurs, wasize ashobora kwinjiza amanota 25 muri buri mukino, agakora rebounds 11, hanyuma agatanga n’imipira itatu ivamo andi manota.

Victor Wembanyama agiye kongera gukinira u Bufaransa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza